00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muyoboke yaba yarashwanye na Kid Gaju bapfa ubusinzi n’intonganya

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 25 June 2014 saa 11:57
Yasuwe :

Mu ntangiriro za Mata 2014 nibwo Muyoboke na Kid Gaju batangaje ku mugaragaro ko basinyanye amasezerano y’imikoranire yagombaga kumara umwaka. Nyuma y’ukwezi kumwe gusa bahise batandukana.
Aba bombi, ntibavuga rumwe kuri uku gutandukana kwabo dore ko Kid Gaju ashimangira ko nta sezerano yigeze asinyana n’uyu mugabo, Muyoboke we akaba adashaka kugira ikintu na kimwe abivugaho.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Salus, Kid Gaju yagize ati, “Muyoboke ndi kumwe na we nk’uko ndi kumwe nawe. (…)

Mu ntangiriro za Mata 2014 nibwo Muyoboke na Kid Gaju batangaje ku mugaragaro ko basinyanye amasezerano y’imikoranire yagombaga kumara umwaka. Nyuma y’ukwezi kumwe gusa bahise batandukana.

Aba bombi, ntibavuga rumwe kuri uku gutandukana kwabo dore ko Kid Gaju ashimangira ko nta sezerano yigeze asinyana n’uyu mugabo, Muyoboke we akaba adashaka kugira ikintu na kimwe abivugaho.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Salus, Kid Gaju yagize ati, “Muyoboke ndi kumwe na we nk’uko ndi kumwe nawe. Ntiwantumiye muri radiyo yanyu kandi nta contract dufitanye? Muyoboke na we nta contract dufitanye, ibaye ihari mwabimenyeshwa, nta contract dufitanye gusa ni umuntu w’umukozi nifuza ko twakorana habayeho amasezerano.”

Akomeza agira ati, “ Ubu nta muntu n’umwe mfitanye na we amasezerano, icyo kintu ndashaka ko abantu bacyumva. Nta muntu dufitanye amasezerano, ndi ku isoko muri make, ndifuza kubaho mfite abantu bamfasha, ntabwo nshaka kubaho nkora njyenyine.”

Nubwo uyu muhanzi yihakanye Muyoboke izuba riva, mu kiganiro bagiranye na IGIHE n’ibindi bitangazamakuru byo mu Rwanda, ubwo bashyiraga ku mugaragaro ubufatanye bwabo, Kid Gaju ubwe yavuze ko bagiye gukorana mu gihe cy’umwaka ndetse anavuga ko yahoze yifuza gukorana n’uyu mugabo kuva agitangira umuziki.

Kid Gaju , yashimangiye ko nta masezerano afitanye na Muyoboke cyangwa undi muntu wese ahubwo aboneraho umwanya wo kuvuga ko ari ku isoko.

Ati, “Muyoboke twarahuye, ni umuntu twari dusanzwe tuziranye, yari asanzwe amfasha mu buzima busanzwe. Ni umuntu wa bugufi yanjye, nta masezerano mfitanye na we nka manager wanjye. Muyoboke twaraganiriye ariko nta contract twigeze tugirana.”

Muyoboke ati, "No comment, ntacyo nabivugaho rwose"

Tubajije Muyoboke icyo avuga ku gutandukana kwe na Kid Gaju, yagize ati, “No comment rwose!”

Abajijwe impamvu nyamukuru iri kumutera kwirinda kugira icyo abivugaho mu itangazamakuru, yagize ati, “Oya, nakubwiye ngo no comment pe. Ntacyo nshaka kubivugaho”

Nubwo Muyoboke aterura ngo avuge impamvu nyamukuru yamutandukanyije n’uyu muhanzi, ngo Kid Gaju yaba yaramwiciraga gahunda cyane ahanini biturutse ku businzi ari nabwo bushyirwa mu majwi mu byakuruye intonganya hagati yabo.

Umunsi yasinyanye amasezerano na Kid Gaju, Muyoboke Alex yatangarije IGIHE ko basinyanye nyuma y’igihe kinini Kid Gaju amugejejeho iki cyifuzo. Icyo gihe yagize ati,“ Ni nyuma y’igihe kirekire Kid Gaju yifuza ko mufasha muri management ya muzika ye, ubu noneho inzozi ze yazigezeho kuko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu twasinye amasezerano y’ imikoranire mu gihe kingana n’umwaka umwe.”

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 21 Kamena 2014 ubwo abahanzi bahatanira PGGSS4 baririmbaga Live i Kigali, Muyoboke yahuye n’umunyamakuru witwa Lucky ukorera Lemigo TV amubwira agahinda atewe na Kid Gaju ndetse aboneraho umwanya wo kumwerurira ko bahise batandukana.

Lucky, umunyamakuru wa Lemigo TV hano yaganiraga na Radio na Weasel

Lucky ati, “Nahuye na Muyoboke ababaye cyane arambwira ngo Kid Gaju aramututse. Sha Muyoboke yahamagaye Kid Gaju ahita amutuka cyane ngo ‘Bombocrat, motherf****r ntuzongere kumpamagara na rimwe’, ibyo ni ukuri, nabibwiye na Muyoboke. Bafata abahanzi badashobotse mwana, ubwo yamusindiyeho nyine”

Si Lucky wenyine wemeza izi ntonganya zabaye hagati ya Muyoboke na Kid Gaju, dore ko inshuti zabo haba abo mu itangazamakuru cyangwa mu buzima busanzwe, bemeza ko gutandukana kwabo imbarutso yaturutse ku bitutsi Gaju yatutse manager we byose bihita birangirira aho.

Mu minsi mike ishize Muyoboke yahuje Kid Gaju na Cindy bakorana indirimbo

Muyoboke ashwanye na Kid Gaju nyuma y’iminsi mike amuvanye muri Uganda gukorana indirimbo na Cindy. Kid Gaju yiyongeye ku bandi bahanzi Muyoboke yatandukanye na bo: Tom Close, Dream Boyz, Urban Boyz na Paccy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages