Iri rushanwa ryiswe ‘The Crying Games’ ryabereye muri Kigali Convention Center kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize. Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa ribereye mu Rwanda gusa ryari risanzwe rizwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Manzi Hudson, Umuyobozi wa U5 Rwanda yavugiye muri ibi birori ko abantu bagera kuri 30 binjiye mu irushanwa mu majonjora yakozwe kuva ku itariki ya 4 Werurwe 2017. Mu birori nyamukuru abantu icumi gusa ni bo bahatanye mu cyiciro cya nyuma birangira itsinda risanzwe rizobereye mu gukina ikinamico ryitwa ‘Mwanga’ riba irya mbere.
Akanama nkemurampaka katanze amanota ku bahatanye hashingiwe ku byiciro bitatu irushanwa ryaciyemo, icya mbere ni uko buri wese mu baryitabiriye yahawe umwanya avuga inkuru iteye agahinda ku buryo abafana basuka amarira, hakurikiyeho icyiciro cyo kubaha umwanya wo kwiriza ndetse no kwigana ijwi ry’imwe mu nyamaswa buri wese yihitiyemo hanyuma batoranyamo uwahize abandi mu kubikora neza.
Abagize itsinda Mwanga ni bo baje ku mwanya wa mbere mu kurira no kumenya kuvuga inkuru zibabaje zibyutsa imbamutima z’abafana na bo bakarira, aba bahawe sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana[100,000frw].
Umuyobozi wa U5 Rwanda yateguye iki gikorwa yavuze ko kuva irushanwa ryatangira ngo bavumbuye ko mu gihugu harimo abanyempano benshi bashobora kuzagera ku rwego rukomeye mu marushanwa azwi nka ‘Crying Games’[ahuza abahanga mu kurira], gusa ngo abageze ku cyiciro cya nyuma bagaragaje ubuhanga mu gukina filime n’ikinamico kurusha ibyo ‘kurira no kuriza abantu’.
Yabwiye TNT ati “Iyi ni intangiriro, ikindi kandi turashaka kwereka abantu ko bashobora guhindura ubuzima bwabo bwa buri munsi binyuze muri iyi mikino yo kurira. Ubutaha twizeye kuzabona umubare munini kuko n’abantu batangiye gusobanukirwa icyo irushanwa rigamije.”
Bigitangazwa ko iri rushanwa rizajya ribera mu Rwanda, abenshi biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga bararyibasiye abandi bakavuga ko ridakwiye kubera mu gihugu kuko ngo ‘ntaho byabaye gutegura igikorwa kigamije kuriza abantu aho kubashimisha’.
Ubwitabire bw’iki gikorwa giherutse kubera muri Kigali Convention Center bwari hasi cyane kuko haje ababarirwa muri magana abiri gusa, U5 Rwanda yagiteguye ngo yiteze kuzabona umubare wisumbuye mu gihe kizaza.
Iri rushanwa kandi ngo rigiye kujya ribera no mu bindi bice by’igihugu mu rwego rwo guha amahirwe abari kure y’Umujyi wa Kigali bafite impano.
Iyi sosiyete ya U5 itegura iri rushanwa ngo yatangijwe na Jesus Torres mu 1987 mu Mujyi wa New York, yaje gufungura amarembo mu Rwanda mu 2014. Ibarizwa mu zizwi mu gutegura ibitaramo, gufasha abanyabugeni no guteza imbere abahanzi mu ngeri zose.
Amafoto: Eddie Nsabimana



















TANGA IGITEKEREZO