00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mwiseneza yashyikirijwe igifurumba cy’amafaranga yo kugura imodoka

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 5 February 2019 saa 04:27
Yasuwe :

Mwiseneza Josiane watowe nk’umukobwa wakunzwe na benshi [Miss Popularity] mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, yashyikirijwe amafaranga yo kugura imodoka nk’impano yemerewe n’umunyamidelikazi witwa Mimi Mirage.

Izina Mwiseneza ryumvikanye bwa mbere mu matwi y’abanyarwanda benshi tariki ya 16 Ukuboza 2018, ubwo yitabiraga ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abakobwa bagombaga guhagararira Intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Yakoze ibilometero bigera ku 10 n’amaguru kugira ngo agere ahabereye irushanwa, atunguka yo ino rimwe riva amaraso nyuma yo gusitara.

Uyu mukobwa ukomoka mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka karongi, yahise agira bafana batangira ingano, bamushimira ko yitinyutse akarenga imbibi zashyizweho na bamwe bumva ko iri rushanwa ari iry’abanyamujyi.

Mwiseneza wari intamenyekana yahise aba icyamamare, izina rye ripfukirana andi bari bahanganye, hashingwa amatsinda uruhuri yo kumushyigikira, ubundi baramutora karahava bimuhesha kwitwa Miss wakunzwe n’abantu (Miss Popularity).

Bamwe mu bamushyigikiye bakanabigaragaza ni umunyamidelikazi Mimi Mirage uba ku mugabane w’u Burayi, watangaje ko yatsinda atatsinda agomba kumuha imodoka nk’impano yo kumushimira.
Bamwe babifashe nk’amagambo cyangwa se gushaka kwiyamamaza gusa Mwiseneza ahamya ko iyo modoka izataha.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gashyantare 2019 nibwo Mwiseneza yashyikirijwe igifurumba cy’amafaranga atatangajwe ingano akaba ari yo agiye kuguramo iyo modoka.

Uwitwa Manizabayo Philomene, watanze aya mafaranga mu izina rya Mimi Mirage yabwiye Mwiseneza ko bamushyigikiye kandi ko akwiye gukomeza umushinga we akawushyira mu bikorwa.

Mwiseneza yabwiye IGIHE ko bahisemo ko bamuha amafaranga akazigurira imodoka bitewe n’uko basanze kuyikura i Burayi byari kuba ari byo bihenze.

Yagize ati “Twararebye dusanga bitakoroha ko imodoka iva i Burayi, duhitamo ko twazayigurira inaha kuko naho hari imodoka nziza kandi twabonaga byanatwara igihe kinini, duhitamo ubwo buryo bwo kohereza amafaranga.”

Guhera umunota yatafatiyeho amafaranga ngo agiye guhita atangira kurambagiza imodoka azajya agendamo. Mwiseneza avuga ko ataramenya ubwoko bw’imodoka azagura ngo bizaterwa n’iyo azashima.

Mwiseneza Josiane yavuze ko kugeza ubu yamaze kubona akazi akuramo amafaranga, ku buryo atazabura amafaranga yo kugura lisansi cyangwa se kuyikoresha mu gihe yaba yagize ikibazo.

Yagize ati “Akazi karahari ntabwo nshaka kuvuga akazi nkora ariko hari kontaro umuntu agenda asinya, rero lisansi cyangwa amafaranga y’umushoferi n’ibindi ntabwo bizabura.”

Uyu mukobwa ufite umushinga wo kurwanya igwingira mu bana, yavuze yashimiye Mimi Mirage, avuga ko ari intwari kandi ko azamwitura ku buryo bizamukora ku mutima nk’uko yabigenje.

Mwiseneza yashyikirijwe igifurumba cy'amafaranga
Mwiseneza agiye kugura imodoka azajya agendamo
Musaza wa Mwiseneza Josiane yamuherekeje

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages