D-Praz, N-DeeZ na Dany (new vision) nibo bagize itsida "Mysterious" ririmba rap, ni abahanzi bashya baje gutanga umusanzu wabo muri iyi njyana mu muziki nyarwanda.
Baganira na IGIHE, aba bahanzi batangaje ko mu miririmbire yabo higanzamo imyitwarire n’imiririmbire ifitanye isano n’iy’umurapero Eminem, umuhanzi bafata nk’icyitegererezo mu muziki wabo.
D Praz yiga muri Saint André, N-DeeZ akiga muri Lycé de Kigali naho Dany we akiga muri New Vision.
Bavuga ko uretse kuba hari bamwe muri bakuru babo bagiye bamenyekana bavuye muri ibi bigo, ngo nabo babona bafite ahazaza heza muri muzika dore ko bumva ari impano yabo, kuririmba.
Kuva mu 2012 ubwo batangiraga umuziki, kugeza ubu bamaze gukora indirimbo zigera kuri eshanu, harimo imwe y’amashusho bise “I won’t Stop” n’izindi ziri mu ndimi z’ikinyarwanda n’icyongereza.
Bakuru babo bavugwa bamenyekanye, ari nabo babatera icyizere cyo kuzaba ibyamamare kubarenza, ni nka Riderman wize muri College Saint André (ubu uri mu marushanwa ya (PGGSS III), Bull Dog n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO