Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko amashusho y’urukozasoni ya Ava Peace yashyizwe hanze.
Mu gihe ayo makuru n’ayo mashusho bikomeje gukwirakwira ku muvuduko mwinshi, uyu muhanzi yanyomoje ibivugwa ko ari aye, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ati "Akenshi ntabwo njya mpangayikishwa n’ibihuha cyangwa inkundura zituruka ku mbuga nkoranyambaga, ariko iki gihe ibintu byarenze urugero. Dukora cyane kugira ngo twubake izina rikamenyekana kandi rikubahwa. Ndashaka kubivuga nshimangira ko uyu muntu uri muri aya mashusho atari njye."
Ava Peace yavuze ko atigeze yifata amashusho y’urukozasoni nk’ari gukwirakwizwa, ashimangira ko n’umuntu wese washaka gutekereza neza byamworohera kubona ko isura igaragara muri ayo mashusho atari iye.
Ati "Muri ayo mashusho hagaragaramo umugore n’umugabo, nyamara mu buzima bwanjye sinigeze ngira umubyibuho nk’uwe. N’umuntu utagira ubwenge yabibona ko isura igaragara muri ayo mashusho atari iyanjye. Ariko kuba hari abantu biyemeje gukora ibibi no kunyanduza ntibivuze ko ubutabera bw’Imana butazatsinda."
Ava Peace amazina ye nyakuri ni Maureen Peace Namugonza. Ni umwe mu bahanzi b’abagore bagezweho muri Uganda.
Yinjiye mu muziki by’umwuga mu 2019, atangira kumenyekana binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Nsitula” yakoranye na Daddy Andre na Spice Diana.
Nyuma yaje gukora indirimbo “Shabada” yakoranye na Mudra Viral, yamuhinduriye amateka ndetse imushyira mu bahanzi bari kuvugwa cyane muri Afurika y’Iburasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!