00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwibeshyeho! Umubyeyi wa Ish Kevin yagarutse ku nkuru z’ubujura zavuzwe ku muhungu we (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 June 2024 saa 10:31
Yasuwe :

Semana Genese, umubyeyi wa Ish Kevin, yavuze ko ibiherutse gushinjwa umuhungu we wavuzweho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura nta hantu bihuriye n’ukuri, ari nayo mpamvu atigeze abiha agaciro ndetse ababivuze akabafata nk’aho bibeshye.

Ibi Semana yabigarutseho nyuma yo kurangiza isiganwa rya ‘Huye Rally 2024’ yari yitabiriye aho akina ari kumwe n’umuhungu we, Hakizimana Jacques.

Semana yagize ati “Ibyo numvise byo bisa n’aho ntacyo byantwaye cyane ko nabonaga bisa n’aho bibeshye, ikibazo yagize abana baramusuye barasangira […] umwana ntabwo yari azi ibyo bari bavuye gukora, bashobora kuba bari bari kwishima bavuye mu makosa, kiriya ntabwo nakimubazeho rwose nasanze atari ikosa namuhanira, sinamubwira ngo ntazongere kwakira inshuti.”

Ku rundi ruhande, Semana yasabye Ish Kevin kujya aganira n’inshuti ze akazimenya, icyakora ahamya ko atamucaho inshuti.

Ubwo yari abajijwe uko yakiriye umunsi Ish Kevin yinjiraga mu muziki akora injyana ya Trap, ahamya ko yabanje kugira impungenge ariko akurikiye neza asanga nta kibi kirimo.

Ati “Njye numvaga injyana ya Rap kuko bitajyanye n’ibintu byacu bya kera, agatima kakambwira kati ’umwana buriya ntiyaba yayobye?’ Ariko kuko nanjye nkurikira njya ku mbuga nkoranyambaga, nasanze ibya Trap ari ibintu bizwi cyane, mbona abantu barabyumva, mu by’ukuri nasanze nta kibazo ni ibintu byiza cyane.”

Uyu mubyeyi yavuze ko ubwo umwana we yinjiraga mu muziki bitigeze bimutera impungenge, ati “Bitewe n’uko nanjye ubwo ninjiraga muri Rally abenshi bavugaga ko nagiye guta amafaranga, ndabizi neza ko ntabwira umwana ibyo, ahubwo muba hafi.”

Ku rundi ruhande, uyu mubyeyi ahamya ko umunsi Ish Kevin yakoze igitaramo ‘Trapish concert’ ari bwo yari abonye ko umuziki w’umuhungu we umuteye ishema cyane ko yari umwe mu bari bakoraniye kuri Canal Olympia ku i Rebero.

Ikindi cyamuteye ishema ni umunsi yabonye Ish Kevin yifotozanyije n’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame.

Semana Genese wahishuye ko yakanyujijeho no muri karate aho yakuye umukandara w’umukara, amaze imyaka 14 akina umukino wo gusiganwa mu modoka yatangiye mu 2010 nyuma y’uko yari amaze ikindi gihe kinini akina uwo gutwara moto.

Ni umubyeyi ukinana n’umuhungu witwa Hakizimana Jacque, agahamya ko nubwo bagerageza kwitwara neza ariko akeneye imodoka iri mu zigezwe kugira ngo arusheho guhatana no gutsinda muri iyi mikino.

Semana Genese umubyeyi wa Ish Kevin wihebeye umukino wo gutwara imodoka
Ubwo Semana n'umuhungu we Hakizimana baramutsanyaga nyuma yo gusoza Huye Rally 2024
Semana na Hakizimana bishimira akazi bari bamaze gukora muri 'Huye Rally 2024'
Semana na Hakizimana bishimira akazi bari bamaze gukora muri 'Huye Rally 2024'
Semana yavuze ko umukino wo gutwara imodoka ashaka kuwuraga umuhungu we Hakizimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages