00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nabuze umwuka bakeka ko mpfuye – Ingorane Alyn Sano yahuye nazo mu irushanwa The Voice

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 May 2020 saa 07:40
Yasuwe :

Umuhanzikazi Alyn Sano, umwe mu barenze icyiciro cy’ibanze mu irushanwa rya The Voice ry’abanyempano mu kuririmba, yavuze uburyo ubwo aheruka kuryitabira muri Afurika y’Epfo yagize ikibazo cyo kubura umwuka abandi bakagira mgo yapfuye.

Muri Mutarama 2020, Abanyarwanda batandatu bahagurutse i Kigali berekeza muri Afurika y’Epfo aho bari bitabiriye irushanwa rya “The Voice Afrique Francophone". Alyn Sano niwe wenyine wabashije kugera mu cyiciro cya nyuma.

Iri rushanwa uyu mwaka ryari ririmo abatarakuza amazina yabo, batandatu bari bahagarariye u Rwanda ni Ariel Ways, Linda Montez, Ngabo Evy, Serpha, Edrissia na Alyn Sano.

Mu kiganiro Sano yagiranye na IGIHE, yavuze ko bwa mbere agihamagarwa muri iryo rushanwa yagize ngo ni ubutekamutwe.

Ati “Ubundi njyamo nabanje kugira ngo ni ubutekamutwe, umuntu yarampamagaye ansaba ko nifata amashusho ndirimba nkayohereza.”

Nyuma yo kwifata aya mashusho uyu mukobwa yaje kumenyeshwa ko ari mu banyarwanda batandatu babashije kwitabira The Voice bwa mbere mu mateka yayo.

Alyn Sano avuga ko akigera muri Afurika y’Epfo kimwe na bagenzi babo bakoze ibyiciro bibiri byose bagakomeza ariko bageze mu cya gatatu barasezererwa hasigaramo we wenyine.

Yavuze ko kuba yarakomeje atari ubuhanga gusa yari afite ahubwo ahamya ko n’Imana yamubaye hafi kuko igitaramo cya nyuma yakoze yari ameze nabi arwaye bikomeye.

Ati “Ni Imana yambaye hafi rwose, ku munsi w’igitaramo naje kurwara mu nda ngira ngo baranandoze, ariko sibyo ahubwo nari nananiwe ibijyanye n’imirire. Ibiryo twaryaga byanguye nabi bituma mererwa nabi.”

Mu ijoro ryabanjirije igitaramo cya nyuma yanaboneyemo itike yo kwinjira mu cyiciro kibanziriza icya nyuma nibwo uburwayi bwamuzahaje.

Alyn Sano ati “Twaryaga ibiryo bitanguye neza kuko nubusanzwe njya ndwara igifu, nararembye cyane ku buryo naje kwikubita hasi mu bwogero kuko nta mbaraga umubiri wanjye wari ufite.”

Bukeye bwaho uyu muhanzikazi yahuye n’umuganga amuha imiti yaje gutuma uburwayi bwe noneho bwiyongera.

Ati “Nkimara kunywa imiti natangiye kugarura na duke nari nariye, nacitse intege nikubita hasi bagira ngo ndapfuye. Byasabye ko bandyamisha ku ruhande nyamara yari amasaha yo gusubiramo indirimbo no kwitoza bwa nyuma.”

Uyu mukobwa yavuze ko nimugoroba yigiriye inama yo kongera kurya bya biryo byatumye arwara kugira ngo arebe ko yagira akabaraga katuma atambuka imbere y’abari bagize akanama nkemurampaka.

Alyn Sano avuga ko yatambutse ku rubyiniro afite imbaraga nke byamuviriyemo kuririmba bitari byiza icyakora birangira abashije gutambuka.

Kugeza ubu Alyn Sano ategereje kimwe n’abandi ko Coronavirus itanga agahenge ngo bamenyeshwe igihe bazasubirira muri Afurika y’Epfo kongera guhatana mu byiciro bisigaye by’iri rushanwa.

Alyn Sano ni umuhanzikazi w’Umunyarwanda watangiye umuziki ari mu mashuri yisumbuye aho yize i Gitwe akaba yaranyuze mu makorali atandukanye mbere yuko abivamo ngo atangire gukora umuziki usanzwe ku giti cye.

Uyu muziki yawinjiyemo mu 2015 aza gukora indirimbo ye ya mbere mu 2016 icyakora ntiyakundwa. Mu 2018 nibwo uyu mukobwa yatangiye gukora umuziki neza byeruye, kuri ubu afite indirimbo nshya yise “Kontorola”.

Iyi ndirimbo iri kuri Album uyu muhanzikazi akomeje gukoraho akaba ateganya kuyimurikira abakunzi b’umuziki w’u Rwanda umwaka utaha wa 2021.

Reba ikiganiro twagiranye na Alyn Sano

Reba indirimbo nshya ya Alyn Sano

Alyn Sano yahishuye ingorane yahuye nazo mu irushanwa The Voice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages