Nana na Patrick basezeraniye muri Komine ya Charleroi aho banamaze igihe batuye, umuhango wabaye ku wa 14 Ukuboza 2024.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, bakomeje imyiteguro y’ubukwe bwabo buzabera muri Afurika mu minsi iri imbere nubwo nta makuru menshi barabutangazaho.
Uyu mukobwa yerekeje ku Mugabane w’i Burayi mu Ugushyingo 2021, icyo gihe bari bagiye gukora ubukwe icyakora icyorezo cya Covid-19 kibyitambikamo birangira budahise buba.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo twari twamusuye mu Bubiligi mu 2022, Nana yari yavuze ko bakisuganya ngo barebe ko basubukura gahunda z’ubukwe bwabo.
Akomoza ku mugabo we icyo gihe, Nana yahishuye ko mbere y’uko yerekeza i Burayi aho yari agiye kurushinga n’umugabo we, bari bamaze umwaka bakundana mu ibanga rikomeye.
Ku mpamvu zatumye atoranya Patrick nk’umugabo we, Nana yagize ati “Hari igihe umuntu muba muhuza, sinavuga byinshi mu byo namukundiye ariko ikiruta ibindi ni uko twahuje byose. Ameze nk’impanga yanjye!”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!