Ibi ni bimwe mu byo Miss Iradukunda yabwiye IGIHE ubwo yari i Nyagatare, aho yari yaherekeje Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Muri iki kiganiro Miss Iradukunda yavuze ko yishimiye kuba uyu munsi ari kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ndetse akazagira n’uruhare mu kumuha ijwi rye.
Ati “Ni ubwa mbere ngiye gutora, nari ntegereje igihe nk’iki ko kizagera nkaba natora umukandida wacu Paul Kagame wa FPR Inkotanyi.”
Miss Iradukunda yagaragaje Paul Kagame nk’umuyobozi afatiraho icyitegererezo.
Ati “Ni umuyobozi w’intangarugero kuko nk’urubyiruko aduha urugero […] ni umuntu mbona nk’icyitegererezo atari njye gusa ahubwo ntekereza ko n’abandi benshi bifuza gutera ikirenge mu cye.”
Kimwe mu bintu Miss Iradukunda akundira Paul Kagame ni iterambere ry’umugore cyane ko mu Rwanda yaba umugore cyangwa umugabo ari abantu bafite amahirwe angana.
Ni umukobwa uhamya ko ashimira Perezida Kagame kuba yaratumye akurira mu gihugu gihora mu iterambere ryihuta.
Ku rundi ruhande Miss Iradukunda yavuze ko atari we uzarota itariki 15 Nyakanga 2024 igera akitorera Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi ashyigikiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!