Muri iyi minsi, abahanzi benshi bo mu Rwanda bayobotse inganzo y’indirimbo z’urukundo rusorezwa mu buriri.
Ni inganzo imaze kwigarurira abahanzi benshi kuva ku bakizamuka kugeza ku bakuze mu muziki banawumazemo igihe.
Young Grace ku wa Gatanu nibwo yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Tokeni’. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Evydecks naho amashusho ayoborwa na King Phylosophe. Indirimbo yanditswe na Mr Kagame.
Hari aho araririmba ati “Bajyaga bambwira ko utsinda seven, ngaho fata inkoni ndebe… dore inzira muri uwo mwobo sunika cyane yinjire, nanjye ndatuje simfite ubwoba nashakaga yinjire.”
Nyuma yo kumva iyi ndirimbo hari abatunze agatoki amagambo ayirimo bavuga ko yinjiye mu murongo w’abahanzi bari kuririmba icyo bamwe bita ‘ibishegu’.
Avuga ku ndirimbo ye nshya, uyu muraperikazi yavuze ko we yashatse kuririmba ku mukino wa Billiards, ntaho bihuriye n’ubusambanyi.
Yagize ati ”Ni abashaka kubihuza ariko siko biri, naririmbye Billiards, itandukanye no mu gitanda biterwa nuko umuntu ashaka kumva ikintu. Niba se mvuga ko umuntu atsinda seven, inkoni, imipira, imyobo byose se ntibiri muri billiards? Abantu bareke gutekereza ibindi bintu bitari byo, mu ndirimbo naririmbye Billiards.”
Yakomeje asaba abantu kudatekereza ku rukundo rwo mu gitanda kuko atari byo yaririmbye.
Ati "Birashoboka kuko iyo ukoze ikintu abantu ntibagifata kimwe, birashoboka ko wakumva ko ari Billiards undi akumva mu gitanda, ni uburenganzira bwabo sinanabarenganya gusa siko biri, baraba babifashe uko bitari.”
Young Grace yavuze ko izi ari impaka zikunze kuza mu bantu kubera kumva indirimbo bagatekereza ibyabo ariko we ahamya ko atarumva ubutumwa bwo mu gitanda mu ndirimbo z’abahanzi banyuranye ndetse yongeraho ko umuhanzi ariwe usobanura igihangano cye.
Tokeni indirimbo nshya ya Young Grace yanditswe na Mr Kagame [nawe uheruka gukorana indirimbo na Bruce Melodie bise ’Ntiza’ igasembura ibyiyumviro bya benshi kubera amagambo ayirimo].
Nyuma yo kubyara agasa n’ufasha akaruhuko ndetse agatangiza ikiganiro yise Single Mother Vibe, Young Grace yavuze ko ubu yasubukuye umuziki ku buryo bweruye ndetse ubu agiye gukora cyane kugira ngo arangize album ye ya gatatu.
Yakomeje ati “Ndi gukora cyane, ndi gukora kuri album yanjye ya gatatu Imana nibijyamo uyu mwaka ndayirangiza.”
Usibye gahunda yo gukora cyane mu muziki, Young Grace yavuze ko yatangiye gukora kuri filime ye nshya azasohora mu minsi iri imbere.
Ati “Izina nzaritangaza mu minsi iri imbere, aba mbere batangiye gufata amashusho muri uku kwezi irajya hanze. Amakuru menshi muzayamenya.”
Ibi bikorwa ari kungikanya Young Grace avuga ko bitazagongana kuko ari ibintu bimusaba kwishyira ku murongo gusa nta kigoye kirimo cyane ko byose ari ibikorwa bihuriza ku kuba ari iby’imyidagaduro.
Ikiganiro na Young Grace
Reba indirimbo Tokeni ya Young Grace



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!