00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nasty C na Cassper Nyovest bagiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 14 July 2023 saa 03:52
Yasuwe :

Abaraperi Nasty C na Cassper Nyovest bagiye guhurira mu gitaramo kimwe i Kigali giteganyijwe tariki 23 Nzeri 2023.

Iki gitaramo bagiye gukorera i Kigali ni kimwe mu bigize urugendo rw’ibitaramo bizenguruka Isi bise “African Throne World Tour” bizagera mu bihugu 17 bishobora kwiyongera.

Aba baraperi bafite izina rikomeye muri Afurika y’Epfo, bazagera i Kigali bavuye Lusaka muri Zambia aho bazatamira ku wa 9 Nzeri 2023.

Kugeza ubu nta makuru arambuye aramenyekana kuri iki gitaramo yaba aho kizabera , abahanzi bazafatanya cyangwa amatike yo kukijyamo bizamenyekana mu minsi iri imbere.

Nyuma ya Kigali aba baraperi bazakomereza muri Afurika y’Epfo aho bafite ibitaramo bitatu bizabera mu mijyi itandukanye irimo Durban , Cape Town na Johannesburg.

Muri ibi bitaramo harimo bibiri bazakorera muri Tanzania i Arusha na Dar Es Salaam, bakazahava berekeza Mbabane muri Eswatini , Nairobi muri Kenya n’ahandi.

Nasty C w’imyaka 26 si ubwa mbere agiye gutaramira i Kigali dore ko ahaheruka muri Kamena 2023 ubwo yari mu gitaramo Chop life Kigali.

Mu 2018 ubwo yazaga i Kigali ku nshuro ya mbere ntazibagirwa uburyo inkumi z’i Kigali zarwaniye gutaha mu modoka yari yajemo kugeza aho bamwe basaba kujya muri boot y’iyo modoka.

Cassper Nyovest w’imyaka 32 we ni ubwa mbere agiye gutaramira i Kigali gusa aherutse gutaramira muri Uganda muri Mata 2023 mu gitaramo yahuriyemo na Mike Kayihura.

‘Said’ imwe mu ndirimbo za Nasty C zazamuye mu bicu abanya-Kigali mu nshuro ebyiri amaze kuhataramira

“ Mama I Made It” imwe mu ndirimbo za Cassper Nyovest zakunzwe na benshi

Cassper Nyovest watangiye muzika mu 2004 ni inshuro ya mbere agiye gutaramira i Kigali
Nasty C aherutse gukina muri filime ya Dsiney + yiswe Kizazi Moto yahuriyemo na Florence Kasumba
Nasty C ntazibagirwa umunsi yazaga gutaramira i Kigali bwa mbere inkumi zikarwanira gutahana nawe kugeza ubwo bamwe basabye kujya muri boot y'imidoka yari imutwaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages