Ku wa Gicurasi 2025, ni bwo hasohotse agace ka nyuma gasoza igice cya 15 cy'iyo filme, ari na bwo byatangarijwe ko Ncuti Gatwa atazongera kuyikinamo.
Byatangajwe ko Gatwa agiye gusimburwa n’umukinnyi wa filime Billie ndetse yanagaragaye muri icyo gice.
Ibi byagaragaje ko Gatwa yamaze igihe gito akina nk’umukinnyi mukuru muri ‘Doctor Who’, aho akurikira Christopher Eccleston wakinnye umwaka umwe gusa mu 2005.
Ku rundi ruhande ariko abafana b’iyi filime y’uruhererekana ntabwo babyakiriye neza nk’uko byatangajwe na Independent UK, yavuze ko ku mbuga nkoranyambaga abafana benshi bagaragaje ko batishimiye ko Gatwa asohoka muri iyi filime, cyane ko mu 2024 yari yatangaje ko azongera kuyikinamo mu gice gishya.
Ncuti Gatwa abinyujije mu kiganiro Doctor Who: Unleashed kinyura kuri YouTube kigaragaramo ibibera inyuma y’amarido mu ikorwa ryayo, yavuze ko imwe mu mpamvu ya mbere atamaze igihe kinini muri iyi filime ari uko kuyikina bisaba byinshi.
Ati “Gukina kuri uyu mwanya bisaba byinshi yaba ku mubiri, mu bitekerezo no mu marangamutima.”
Yakomeje avuga ko iyo umuntu bamuhaye gukina muri Doctor Who, aba abizi ko igihe kizagera agasimbuzwa.
Ati “Iyo watangiye, uba uzi neza ko ugomba kuzaha undi uwo mwanya. Bisaba kwitegura, kandi njyewe nahoraga niteguye icyo gihe.”
Ibi abitangaje nyuma y’iminsi mike BBC isanzwe itunganya iyi filime, isohoye ubutumwa bwe busezera, aho yashimangiye ko urugendo rwe muri iyi filime ari ntagereranywa kandi ko yatewe ishema no kuyikinamo nyuma y’imyaka irenga 60 itambuka.
Ncuti Gatwa ukomoka mu Rwanda, ni we washyizeho agahigo ko kuba umwirabura wa mbere wabaye umukinnyi mukuru muri Doctor Who kuva mu 1963 yatangira gusohoka.






Ibitekerezo 0