Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bianca yavuze ko iyo bitaba Imana ukwezi gushize kwari gusiga indi nkuru kuri uyu munyamakuru, icyakora kugeza ubu ahamya ko akomeje koroherwa.
Bianca unaherutse guherekeza Bwiza mu gitaramo yakoreye i Rubavu muri ‘Amstel Tour du Rwanda Festival’ yavuze ko nyuma yo gukora iyi mpanuka ikomeye ubu ari koroherwa kandi yizeye ko mu minsi iri imbere azaba ameze neza.
Ati “Ubu meze neza, ndi koroherwa kandi ndashimira Imana ikindinze ndizera ntashidikanya ko ikimfiteho umugambi.”
Ibi Bianca yabigarutseho nyuma yo guhishura ko mu minsi ishize yakoze impanuka ikomeye yatumye agira ibikomere binyuranye.
Ati “Ukwezi gushize nakoze impanuka ikomeye ndetse iteye ubwoba, ni impanuka yankanguye ubwonko inyereka ko ubuzima bwacu ari bugufi [...] Ubu ndashimira Imana ko ndi kumera neza kandi niteguye kugarukana imbaraga.”
Bianca usanzwe ari umunyamakuru wa SK FM yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Flash FM na Flash TV aho yavuye yerekeza kuri Isibo TV.
Uretse kuba umunyamakuru uyu mukobwa azwi cyane mu gushyushya ibitaramo bitandukanye nka ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ ndetse akanamenyekana mu gutegura ibirori byo kumurika imideli yise ‘Bianca Fashion Hub’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!