Ndizeye Constantin wiyise "Starlight" nk’ izina ry’ubuhanzi, ni umubaji w’umuhanzi ukorera mu Mujyi wa Rubavu. Yahisemo gukora injyana ya RnB kugira ngo ubutumwa bwe buzagere kuri benshi dore ko abo afatiraho urugero Meddy, The Ben na King James asanga uburyo bakoramo iyi njyana bukundwa na benshi.
Mu guhanga kwe, afite inzozi zo kuzagera ku rwego nk’urwa Riderman, kugira ngo ubutumwa bwe buzagere ku rubyiruko rwose uko abyifuza. Ndizeye Constantin aririmba yigisha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’icyorezo cya SIDA. Kuba Rubavu iri ku mupaka wa Congo ndetse ikaba yegeranye na Goma kandi hakorerwa ubusambanyi cyane, ngo yahisemo guhanga yihanangiriza abakiri bato kwirinda kubyishoramo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ndizeye yatangaje ko gutanga ubutumwa mu ndirimbo yabitangiye mu mwaka wa 2013 bitewe n’uko yumvaga afite impano kandi ngo nta handi yari gutangira ubutumwa bwe ngo bugere ku rubyiruko nk’umuntu wanga ibiyobyabwenge urunuka.
Abajijwe impamvu yahisemo kuririmba mu njyana ya Rnb yatangaje ko kuva yatangira kumva indirimbo za Meddy, The Ben na King James byatumye yumva ari injyana yo kunyuzamo ubutumwa.
Ati “Numvaga indirimbo z’abandi nkumva ndazishimiye, mpitamo kunyuza ubutumwa bwanjye mu ndirimbo; kuko nanga ibiyobyabwenge, numvise ari wo musanzu natanga”.
Umunyamakuru wa IGIHE yamubajije niba kubaza (soma kubaaza) no kuba umuririmbyi bimworohera kubifatanya avuga ko nta ngorane na nke ahura na zo.
“Kuba ndi umubaji ntacyo byatwara inganzo yanjye kuko niho nkura amafaranga yo gukoresha mu ndirimbo zanjye.”
Ndizeye Constantin ahamya ko ari umubaji ukunda akazi kandi ko urundi rubyiruko rukwiye kumureberaho rukunda umurimo rugakura amaboko mu mifuka.
Ati “Ubu mfite ahazaza heza kuko nkora ku kwezi mbona nk’ibihumbi 70, abantu batekereza ko rero umuhanzi adakora baribeshya”.
Nubwo ataratangira kubona umusaruro uva mu bihangano bye, ngo yizeye ko imbere he ari heza ndetse icyo yirinda mu buzima bwe ngo ni ugucika intege.
Ndizeye ati “Ndacyari mu ntangiriro kandi numva ninkomeza bizatanga umusaruro, ubundi ikibi ni ugucika intege ni byo bibi .Ubu mfite indirimbo 4 z’amajwi ziri kuri RC Rubavu abantu barazumva bakambwira ngo nkomereze aho.”
Mu ndirimbo amaze gushyira hanze harimo Isano, Be careful, Love is Wonderful, Agakingirizo n’izindi.
Ndizeye yabwiye IGIHE ko yifuza kugera ku rwego rwa Riderman kuko ubutumwa bwe ariho bwagera ku Banyarwanda uko abyifuza.



















TANGA IGITEKEREZO