Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho nyuma y’igitaramo ‘Fresh Year Fresh Riddims’ cyabereye muri BK Arena ku wa 3 Mutarama 2026.
Muri iki gitaramo abari bategerejwe cyane ni abahanzi mpuzamahanga Mavado na Shenseea. Mbere y’uko basusurutsa abakunzi babo, umuraperi Kivumbi King yagiye ku rubyiniro ahamagara abarimo Angell Mutoni baririmbana indirimbo ‘Pull Up’ bombi bakoranye.
Nyuma yo kubona uko Angell Mutoni yitwaye, Minisitiri Nduhungirehe abinyujije kuri X yamushimye. Ati “Angell Mutoni, umwe mu baraperi beza cyane mu mujyi. Ni umunyempano cyane. Afite ahazaza he mu biganza.”
Uretse Angell Mutoni, Nduhungirehe yanashimye uko Shenseea yitwaye muri iki gitaramo.
Ati “Shenseea yaciye ibintu muri BK Arena uyu mugoroba.”
Amb. Olivier Nduhungirehe yanasangije abamukurikira amashusho yo muri BK Arena ubwo abantu bari bategereje ko Mavado na Shenseea, agaragaza ko hari abantu benshi.
BK Arena fired up tonight, waiting for Jamaican dancehall stars, Mavado and Shenseea.
Kingston came all the way to Kigali !
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) January 4, 2026
Angell Mutoni, one of the best rappers in town. Very talented. She owns her future! https://t.co/xYfrbIXIoj
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) January 3, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!