00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nduhungirehe yishimiye igitaramo Shenseea yakoreye i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 January 2026 saa 12:44
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yanyuzwe n’uburyo umuhanzi ukomoka muri Jamaica, Shenseea, yitwaye muri BK Arena, agaragaza ko Angell Mutoni ari mu bakobwa bafite ahazaza heza mu muziki Nyarwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho nyuma y’igitaramo ‘Fresh Year Fresh Riddims’ cyabereye muri BK Arena ku wa 3 Mutarama 2026.

Muri iki gitaramo abari bategerejwe cyane ni abahanzi mpuzamahanga Mavado na Shenseea. Mbere y’uko basusurutsa abakunzi babo, umuraperi Kivumbi King yagiye ku rubyiniro ahamagara abarimo Angell Mutoni baririmbana indirimbo ‘Pull Up’ bombi bakoranye.

Nyuma yo kubona uko Angell Mutoni yitwaye, Minisitiri Nduhungirehe abinyujije kuri X yamushimye. Ati “Angell Mutoni, umwe mu baraperi beza cyane mu mujyi. Ni umunyempano cyane. Afite ahazaza he mu biganza.”

Uretse Angell Mutoni, Nduhungirehe yanashimye uko Shenseea yitwaye muri iki gitaramo.

Ati “Shenseea yaciye ibintu muri BK Arena uyu mugoroba.”

Amb. Olivier Nduhungirehe yanasangije abamukurikira amashusho yo muri BK Arena ubwo abantu bari bategereje ko Mavado na Shenseea, agaragaza ko hari abantu benshi.

Nduhungirehe yishimiye igitaramo Shenseea yakoreye i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages