Ni ku nshuro ya mbere umuhanzi Shaffer Chimere Smith [Ne-Yo] wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Miss Independent”, “So Sick”, “One In A Million” kugera kuri “Marry You” yakoranye na Diamond Platnumz, azaba ataramiye mu Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere [RDB] giherutse gutangaza ko Ne-Yo azitabira umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi, uzaba tariki 06 Nzeri 2019 bukeye bwaho agakora igitaramo.
Amashusho yashyizwe kuri konti ya Twitter ya Visit Rwanda, yagaragaje Ne-Yo ararikira abatuye u Rwanda bose kuzitabira igitaramo cye cya mbere azaba akoreye mu rw’imisozi igihumbi.
Ati “Nzaririmbira mu Rwanda imbonankubone ku nshuro ya mbere tariki 07 Ugushyingo, muzaze twishimire Kwita Izina, amahoro n’urukundo.”
What better way to celebrate #KwitaIzina19 & the conservation of our gentle giants than with @NeYoCompound, the original gentleman himself. Sept. 7th is getting closer, don’t miss out on the time of our lives- buy your tickets today for a one in a million experience! #VisitRwanda pic.twitter.com/euZop8ifIT
— Visit Rwanda (@visitrwanda_now) August 25, 2019
Iki gitaramo kizabera mu nyubako nshya ya Kigali Arena aho Ne-Yo azaba ari kumwe n’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Meddy, bakazaba ari bo bahanzi ba mbere bataramiyemo kuva yatahwa ku mugararo na Perezida Kagame.
Meddy we yageze mu Rwanda muri iki Cyumweru dusoje ndetse yanasuye inyubako ya Kigali Arena bazaririmbiramo.
Uretse kugira ijwi ryiza, Ne-Yo ni umuhanzi ufite ubuhanga bukomeye mu kubyina dore ko ari mu kiragano cy’abahanzi bigiye kuri Michael Jackson ufatwa nk’umwami w’injyana ya Pop.
Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 50 Frw mu myaka y’icyubahiro cyo ku rwego rwo hejuru, ibihumbi 25 Frw mu myanya y’icyubahiro, ibihumbi 10 mu myanya isanzwe n’ibihumbi bitatu ku banyeshuri.
One In A Million ni imwe mu ndirimbo za Ne-Yo zakunzwe n’abatari bake



















TANGA IGITEKEREZO