00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Neguesha ufite inkomoko mu Rwanda yerekanye umukunzi yasimbuje Balotelli

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 August 2017 saa 11:32
Yasuwe :

Umunyamideli ubifatanya n’umuziki, Fanny Neguesha yeruye ko yabonye umukunzi mushya bakomezanya urugendo rw’urukundo nyuma y’imyaka itatu atandukanye na Mario Balotelli.

Neguesha w’imyaka 27, ni Umubiligikazi afite nyina ukomoka mu Rwanda ufite n’igisekuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Fanny Neguesha wahoze akundana na Mario Balotelli, umukinnyi wo mu Butaliyani ufite amateka, yahishuye iby’urukundo rwe n’undi mukinnyi ukomoka muri Gabon, Mario Lemina ubu ukinira ikipe ya Southampton[aherutse kuyijyamo avuye muri Juventus, yaguzwe miliyoni 18 z’ama- euros].

Ku ifoto na Fanny Neguesha ari kumwe na Lemina nta magambo yanditseho usibye agashushanyo k’umutima gaherekejwe n’inyuguti ‘LM’[Lemina Mario] hamwe n’ingufuri iri kumwe n’urufunguzo rwayo.

Fanny Neguesha yavukiye mu Mujyi wa Brussels, mu Bubiligi kuwa 10 Kamena 1990. Nyina akomoka mu Rwanda ndetse akanagira igisekuru muri Congo mu gihe se umubyara ari Umutaliyani. Afite ubushobozi bwo kuvuga indimi enye neza kuko yakuriye mu Bubiligi, u Butaliyani, yanabaye igihe kinini ku kirwa cya Tenerife muri Espagne.

Neguesha yatangiye ibyo kumurika imideli mu 2010 nyuma aza gusinyana amasezerano n’inzu y’imideli ikomeye mu Bufaransa ya Lixya yatumye akomera muri uyu mwuga.

Muri Mutarama 2015, Neguesha yagaragaye mu kiganiro kizwi cyane kuri Televiziyo mu Butaliyani cya ‘L’Isola dei Famosi’. Mu 2016 yatangiye ibyo kuririmba ndetse ubu abarirwa mu bahanzi bafashwa n’inzu y’umuziki ya Def Jam Recordings.

Indirimbo yakoze harimo iyitwa "Evasion" yakoranye n’umuraperi ukomeye w’Umufaransa Mac Tyler, muri Kamena 2016 yakoze indi yitwa "Number One", naho muri Kanama 2016 akora iyitwa "Jober".

Uretse umuziki, Neguesha yagaragaye muri filime ngufi ya Drake yitwa ‘Please Forgive Me’, iyi yanakoreshejwemo indirimbo nyinshi zigize album ‘Views’ iri mu za Drake zacurujwe cyane.

Mu by’urukundo, Neguesha azwi cyane ubwo yakundanaga na Mario Balotelli, bakundanye kuva muri Werurwe 2013 batandukana muri Nzeri 2014 nyuma y’igikombe cy’Isi cyabereye muri Brazil.

Neguesha yerekanye umukunzi mushya wasimbuye Balotelli

Urukundo rwa Neguesha na Balotelli rwatumye uyu mukobwa amenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga. Ubwo bari bamaze gutandukana, uyu mukobwa yavuze ko nta gikomeye bapfuye gusa ngo yabangamirwaga cyane n’umunabi ndetse n’ishyari uyu mukinnyi yagiraga.

Fanny Neguesha yakundanye na Balotelli batandukana muri Nzeri 2014
Neguesha na Balotelli bakanyujijeho mu rukundo
Neguesha afite nyina ukomoka mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages