00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nel Ngabo mu bazasusurutsa abazitabira Seka Live

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 20 July 2023 saa 08:04
Yasuwe :

Nelson Byangabo Cyusa [Nel Ngabo] niwe muhanzi uzasusurutsa abazitabira igitaramo cy’urwenya cya Seka Live giteganyijwe muri weekend ya nyuma ya Nyakanga 2023.

Iki ni kimwe mu bitaramo ngaruka kwezi by’urwenya biyoborwa na Arthur Nkusi.

Nel Ngabo uherutse kumurika album ya gatatu yise “Life Love & Light” azahurira ku rubyiniro rumwe n’abanyarwenya bane barimo Patrick Salvado , Rusine Patrick, Dr Hillary Okello na Micheal Sengazi.

Si kenshi muri Seka Live hatumirwa umuhanzi utaramira abakunzi b’urwenya baba bitabiriye iki gitaramo ubwo biheruka byabaye kuri Sintex waririmbye muri Seka Fest 2022 yari yatumiwemo abanyarwenya batandukanye barimo, Loyiso Ngola, Celeste Ntuli, Patrick Salvado, Kigingi, n’abandi bahuriye muri Kigali Convention Centre.

Iki gitaramo cya Seka Live kizaba kuwa 30 Nyakanga 2023 muri Camp Kigali guhera ku isaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba.

Kugeza ubu amatike yo kujya muri iki gitaramo ni ni ibihumbi 10 na 15 mu myanya y’icyubahiro, ni itike ushobora kugura unyuze kuri www.Sekalive.itike.io


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages