50 Cent n’umuyobozi w’iyi filime, Alexandria Stapleton, baganiriye na Robin Roberts wa “Good Morning America[GMA]” kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukuboza 2025, bagaruka ku by’ingenzi byagaragajwe muri iyi filime bise “Sean Combs: The Reckoning.”
Robin yababajije niba baratunguwe no kuba Diddy yarafashe amashusho y’ibihe byegeranye n’ifatwa rye ryakozwe n’inzego za Leta muri New York, kuko ayo bifashishije amwe bayakuye muri hoteli yacumbitsemo.
50 Cent yavuze ko byamutangaje cyane, mu gihe Stapleton we yavuze ko byerekana uko Diddy yari afite ubuhanga mu kwiyamamaza no kwerekana ishusho ye mu itangazamakuru.
Mu mashusho “GMA” yerekanye, hari aho Diddy aganira n’abanyamategeko be kuri telefoni mu buryo bwo kurwana ku rubanza rwe, ababwira ko agiye guhagarika ikiganiro kugira ngo bashake ibisubizo kuko “turi gutsindwa.”
Uyu mugabo wazunguzaga amaguru bigaragara ko afite ubwoba, agira ati “Tugomba gushaka umuntu uzakorana natwe, Turi gutsindwa.”
Iyi filime igizwe n’ibice bine, ikaba inagaragaramo babiri mu bari bagize akanama k’abacamanza b’urubanza rwa Diddy, bavuga bwa mbere mu ruhame ku cyatumye bafata umwanzuro wo kumuhamya icyaha, ndetse n’ibitekerezo byabo ku mubano w’igihe kirekire we na Cassie, bahoze bakundana wari uri no mu bashinjaga.
Diddy nk’uko byatangajwe n’inzego za Leta mbere, yari akurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icuruzwa ry’abantu n’icyaha cyo kurenga ku itegeko rya Mann Act ribuza gutwara ku bushake indaya hagati ya Leta n’indi.
Mu rubanza, yaje guhamwa n’ibyaha bibiri byo kurenga ku itegeko rya Mann Act ahanishwa imyaka ine y’igifungo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!