00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Netflix mu mugambi wo kugura akayabo Warner Bros. Discovery

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 December 2025 saa 09:56
Yasuwe :

Netflix yatangaje ko yatsinze mu isoko ryo guhatanira kugura igice cya Warner Bros. Discovery [WBD] ndetse na filime zayo na studio ifite, ku giciro cya miliyari 72$.

Ni amasezerano aje mu gihe Hollywood iri mu bihe bikomeye. Kugura Warner Bros. byaha Netflix uburenganzira ku mitungo y’ikirango gikomeye muri sinema nka Batman, Harry Potter na Game of Thrones.

Byanayiha kugenzura studio zasohoye filime zinjije benshi muri sinema muri uyu mwaka. Ibi bikaba ari ibintu bitari bisanzwe kuri Netflix, isanzwe izwi mu kutibanda cyane ku nzu za sinema.

Ariko byose ntibirarangira kuko amasezerano agomba kubanza kunyura mu isuzumwa rikomeye ry’abagenzuzi b’amasoko mu bihugu bitandukanye, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Netflix yavuze ko yatunguwe n’uko benshi batunguwe. Umwe mu bayobozi bakuru ba Netflix, Ted Sarandos yagize ati “Ndabizi ko bamwe muri mwe mwatunguwe. Twamenyekanye cyane mu kubaka aho kugura, ariko ubu ni amahirwe adasanzwe.”

Yavuze kandi ko impamvu nyinshi zatumaga amasezerano nk’aya atajya agenda neza ari uko abaguzi batabaga basobanukiye neza ibyiciro by’imyidagaduro. Ibi kuri Netflix ngo ntibireba, kuko “dusobanukiwe neza ibyo tugura.”

Warner Bros. Discovery yo yatangaje ko mu 2026 izatandukanwamo ibice bibiri bigurishwa ku isoko ry’imari Netflix ikaba izagura igice kimwe cya Warner. Icya Discovery Global kizagumaho kirimo na CNN.

Nubwo Netflix yatsindiye isoko, Paramount na Comcast byitezwe gukomeza gushaka uburyo bwo kongera guhatanira sosiyete WBD, kuko isoko ry’imyidagaduro riri mu bihe by’impinduramatwara zitari zisanzwe.

Ariko nubwo Netflix ishimangira ko izakomeza ibikorwa bya Warner Bros. uko byari bisanzwe, abakora sinema no ba nyiri amafilime basigaye bibaza byinshi.

Netflix mu mugambi wo kugura akayabo Warner Bros. Discovery

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages