00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

New York: Harerekanwa ikinamico ivuga ku mabonekerwa y’i Kibeho

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 28 October 2014 saa 05:53
Yasuwe :

Ikinamico ‘Our Lady of Kibeho’ yakozwe na Katori Hall ukomoka Memphis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iratangira gukinwa kuri uyu wa Kabiri 28 Ukwakira 2014.
Iyi kinamico iteganyijwe gutangira gukinwa mu buryo bw’imbonankubone kuri uyu mugoroba , irerekanirwa mu nzu yitwa The Pershing Square Signature Center mu Mujyi wa New York.
Starla Benford n’abandi bahanga mu gutoranya abakinnyi no kubakinisha imbonankubone bazagira uruhare mu gukora ‘Our Lady of Kibeho’.
Abakinnyi (…)

Abakinnyi bazayigaragaramo bamaze gutoranywa, aho Benford azakina ari umubikira w’umuvugabutumwa, Jade Eshete azakina ari umukobwa wa gatatu, Danaya Esperanza akine ari umukobwa wa 2, Niles Fitch azakina ari Emmanuel, Kambi Gathesha akine ari umuturage wa 1, Brent Jennings azakina ari Musenyeri Gahamanyi.

Katori Hall

Joaquina Kalukango ni we uzakina ari umukobwa wabonekewe witwa Marie-Claire Mukangango, Mandi Masden akine ari Anathalie Mukamazimpaka, Owiso Odera akine ari Padiri Tuyishime, Nneka Okafor azakina ari Alphonsine Mumureke, Stacey Sargeant akine ari umukobwa wa 1, T. Ryder Smith akine ari Padiri Flavia, Patrick J. Ssenjovu azaba umuturage wa 2, Angel Uwamahoro akine ari umukobwa wa 4 naho Bowman Wright akine nka Nkango.

Muri iyi kinamico itegerejwe na benshi cyane cyane abayoboke ba Kiliziya Gaturika bataragera i Kibeho, izagaragaramo Umunyarwandakazi umwe witwa Angel Uwamahoro usanzwe ari umuhanzi ukomeye w’imivugo. Uyu mukobwa yanashimishije benshi mu bitabiriye Rwanda Day iherutse kubera i Atlanta mu muvugo mwiza wavugaga ibyiza by’u Rwanda unakumbuza benshi urwababyaye.

Bamwe mu bazagira uruhare mu itunganywa ryayo harimo: Rachel Hauck, Emily Rebholz(guhitiramo abakinnyi imyambaro), Ben Stanton(urumuri), Matt Tierney(amajwi), Michael McElroy(umuziki ukoreshwa muri filime), Peter Nigrini, Greg Meeh n’abandi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages