Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, no mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba Somi, umuhanzi ufite inkomoko mu Rwanda, w’imyaka 32, wamamaye mu njyana ya Jazz yasinye amasezerano n’inzu ikomeye ku isi mu by’umuziki ya Sony Music.
Iyi nzu yakoranye n’ibyamamare nka Alicia Keys, Backstreet Boys, Boney M., Bow Wow, Brandy, Calvin Harris, Celine Dion, Chris Brown, Ciara, Britney Spears, Justin Timberlake, Michael Jackson , Miley Cyrus, Pink, R. Kelly, Taylor Swift, Whitney Houston n’abandi.
Somi, ubusanzwe witwa Laura Kabasomi Kakoma, ni mwene Dr. Ibulaimu Kakoma na Elizabeth Nyarubona Kakoma; akaba afite inkomoko ku mubyeyi w’Umugande n’Umunyarwandakazi. Yavukiye anakurira i Champaign, Illinois ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu bijyanye n’umuziki, mu 2009 yasohoye Album ye ya mbere yise "If the Rain Comes First" yaje kuba iya kabiri ku rutonde rwa Album zakunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Billboard World Music charts). Iyi Album kandi yaje kuza ku rutonde rw’Album 20 za mbere zo mu njyana ya Soul/R&B kuri Amazon.com.
Nk’uko bigaragara mu itangazo iyi nzu yashyize ahagaragara kuri uyu wa 26 Kanama 2013, Somi, wamamaye cyane mu njyana ya Jazz yasinye aya masezerano mu cyumweru gishize i New York, aho asanzwe akorera ibikorwa bye bya muzika.
Muri iri tangazo, Sony Music yatangaje ko mu 2014 izashyira hanze Album nshya y’uyu muhanzi.
Mu by’amashuri, Somi afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye n’ubuhanzi, yavanye muri New York University’s Tisch School of the Arts.
Kuri ubu umwanya munini Somi akunze kwibera i Lagos muri Nigeria no mu mujyi wa New York ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yahawe ibihembo byinshi bijyanye n’ubuhanzi akora.
If The Rains Come First, imwe mu ndirimbo Somi aririmbamo Ikinyarwanda [2:41’]:
Reba amashusho Somi ari kuririmba:



















TANGA IGITEKEREZO