Uyu munyarwandakazi yahawe igihembo cya Afrima mu birori byari biyobowe na Akon mu Mujyi wa Lagos muri EKO Hotel & Suites. Neza yahawe icy’icy’umuhanzi utanga icyizere muri Afurika [most promising artiste in Africa]. Yahigitse abari kwigaragaza neza muri iyi minsi barimo na Mr.Eazi wo muri Nigeria.

Neza ubusanzwe witwa [Patricia Neza Masozera] yanditse kuri Facebook ko yiteguye kwerekeza mu Rwanda aho agomba kuzaririmba mu gitaramo cya Jazz Junction kizaba mu Ukuboza 2017.

Ntiyavuze itariki nyayo azagerera mu Rwanda gusa yanditse ko agomba kuzaba ari “I Kigali mu Ukuboza mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction.”

Yongeye gushyira video ngufi kuri Instagram abwira abafana be ko atewe ishema n’igihembo cya Afrima yahawe ndetse abizeza ko umwaka wa 2018 agomba kuzakora ibindi byinshi byiza.

Yagize ati “Ibi bintu byarantunguye cyane! Mwarakoze Afrima, mwarakoze mwese ku mwanya wanyu mwafashe muntora. Uyu wari umwaka udasanzwe ariko kandi nizeye ko bizaba byiza kurushaho ku bushake bw’Imana. Niteguye neza umwaka wa 2018.”

Uyu mukobwa usigaye yiyita Mcg Empire First Lady ni we munyarwanda rukumbi wari ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya Afrima[All Africa Music Awards] byatanzwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2017.

Mu bandi bahanzi bari bahanganye na Neza harimo Rythmz(Cameroon), Mousto Camara(Guinea), Heritier Watanabe (RDC), Blaise B(Cameroon), Beatballer (Cameroon) ndetse na Soul Bangs wo muri Guinea unaherutse gutwara igihembo cya Prix Découvertes RFI.

Neza Da SongBird, asigaye afashwa n’inzu na MCG Entertainment yo muri Nigeria ari nayo yatunganyije ‘Uranyica’ iri mu zicurangwayo cyane muri iki gihe ndetse ituma ahabwa iki gihembo.

Neza aritegura kuza mu Rwanda gukora igitaramo
Neza aritegura kuza mu Rwanda gukora igitaramo
Neza ni umwe mu bahanzi bafashwa na MC Galaxy(iburyo)
Neza ni umwe mu bahanzi bafashwa na MC Galaxy(iburyo)

Neza afite indirimbo nshya yise 'Slay Mama' aririmbamo Sranda Teta, Charly na Nina