Neza ubusanzwe witwa Masozera Patricia atuye muri Canada gusa mu minsi ishize yagaragaye kenshi muri Nigeria ari naho asigaye akorera umuziki abifashijwemo na MCG Empire.
Yaherukaga i Kigali aje kuririmba mu gitaramo cya Jazz Junction yahuriyemo na Masamba mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 8 Ukuboza 2017. Nyuma yo kugera muri Nigeria hahise hasohoka impapuro zamamaza ibirori bya Miss Africa aho neza na we ari mu bahanzi bakunzwe bazabisusurutsa.
Neza yanditse kuri Instagram ati “Mfite amashyushyu menshi yo kuzajya mu Mujyi wa Calabar kuririmba muri Miss Africa. Nimugure amatike hakiri kare…”
Mu kiganiro News Agency of Nigeria (NAN) yagiranye na Thomas Ikpeme wungirije Guverineri wa Leta ya Cross River ari nayo itegura irushanwa, yavuze ko mu bahanzi bakomeye bitezwe muri ibi birori harimo Wizkid ndetse na Patoranking.

Ibihugu byatumiwe uyu mwaka ni 36 gusa muri Calabar hagezeyo abakobwa 27 bo muri Algeria, Angola, Botswana, Burkina Faso, Burundi, Cameroon, Congo, Ethiopia, Gabon, Gambia, Ghana, Kenya, Morocco, Mozambique, Namibia, Nigeria, Rwanda, Sierra Leone, Somalia, South Africa, South Sudan, Swaziland, Tanzania, Zambia, Zimbabwe, Malawi na Mali.
Fiona Mutoni Naringwa waserukiye u Rwanda asanzwe ari umunyamideli ukomeye ndetse afite ikamba ry’igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2015.
Irushanwa rya Miss Africa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, umwaka ushize ari nabwo ryatangijwe ryitabiriwe n’abakobwa 18, u Rwanda rwahagarariwe na Rachel Uwineza[umunyamideli wavukiye muri Kenya], icyo gihe ikamba ryahawe umukobwa wo muri Angola.
Mu mwaka ushize hatowe umukobwa wari waserukiye Angola witwa Loretta Mendez, yatowe mu birori byabaye mu ijoro ryo kuwa 26 Ugushyingo 2016 kuri Calabar International Conference Centre muri Leta ya Cross River.
Miss Mendez yahembwe amadorali 25, 000 n’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa SUV Jeep yatanzwe na Guverineri Ayade.

Amafoto aheruka y'abahatanira Miss Africa mu mwiherero






















Ibitekerezo 0