Uyu muhanzi uvugana kwicisha bugufi, avuga ko ubuhanga yabwubakiye ku mpano yamuvumbutsemo akiri muto ubwo umubyeyi we yamuhaga umukoro wo kumwandikira indirimbo. Biragoye kumva uwamubonye aho acuranga, aririmba ngo ntatungurwe yibaza uburyo yaba atari icyamamare.
Mu kiganiro cyihariye na Ngabo Evy, yavuze ko nubwo izina rye ritaramenyekana ku rwego impano ye iriho, afite umurava wo gukora no kumenyekanisha ibihangano bye cyane ko amaze igihe gito atangiye umuziki mu buryo bw’umwuga.
Yahereye ku ndirimbo ijyanye n’iminsi ijana yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yasohotse muri Mata 2018. Indi nshya nayo yakuruye imboni z’itangazamakuru n’abakunda umuziki uryoheye amatwi ni iyitwa ‘Nkwihoreze’ atarakorera amashusho.
Ngabo avuga ko yatangiye gukunda umuziki kuva akiri umwana, aho ku myaka itanu yakundaga ngo yibuka ko abashyitsi bose bagendereraga urugo rwabo yabaririmbiraga indirimbo nyinshi yabaga yarafashe mu mutwe azumviye kuri radiyo.
Ati “Nakomeje kubikunda no mu mashuri abanza, nkabona abandi bana bajya muri za korali nanjye nza kujyamo gutyo. Nakomeje kubikunda kuko na mama yakundaga kuririmba mu rugo akanahimba indirimbo bigatuma mvuga ngo ‘nanjye umunsi umwe nzahimba indirimbo.”
Yongeyeho ati “Nahimbye iya mbere niga mu mwaka wa Kane w’Amashuri Abanza mu 2006. Ni umukoro nari nahawe n’umubyeyi wanjye ngo muhimbire indirimbo. Ni uko byatangiye ntangira kubikora nandika n’izindi nyinshi, mba umuhanzi nkiri muto ariko w’abana, mu rusengero… Ni uko.”
Ngabo avuga iyo nganzo akomora mu buto bwe yakomeje kuyivomerera kugeza akuze. Yakundaga kurema amatsinda mu bana biganaga akabigisha kuririmba izo ndirimbo yandikaga ariko aza gutungurwa ageze mu mashuri yisumbuye.
Muri icyo gihe yatangiye kubona ko uko yaririmbaga biciriritse abitewe n’abandi banyempano mu kuririmba yagiye abona bituma afata umwanzuro wo gutangira bundi bushya agaha icyerekezo ubuhanzi bwe.
Yize Icyiciro Rusange muri Groupe Scolaire Officiel de Butare aba ari naho asoreza amashuri yisumbuye mu Ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubutabire [MPC]. Aha niho yigiye ubumenyi bw’ibanze mu gucuranga ibicurangisho byinshi. Yize Ikoranabuhanga muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta yafunzwe burundu mu Rwanda bituma aba umwe mu bacikirije amasomo.
Ngabo yemeza ko urufatiro rw’ubumenyi bwisumbuye afite mu muziki akora ubu ari ubumenyi bundi yavomye kuri ‘internet’ aho yigiye byimbitse gucuranga no kuba yakora umuziki mu buryo bw’umwuga. Nta rindi shuri ryihariye yabyizemo nubwo agaragaza impano idasanzwe.
Ati “Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye ubu haciyemo imyaka ine, nafashe umwanya uhagije wo kwiga ubuhanzi. Ndumva ari cyo gihe nyacyo kandi gikwiriye ko nijira mu ruhando rw’abandi bahanzi.”
Ikiganiro IGIHE yagiranye na Ngabo Evy, umunyempano mushya wihariye
IGIHE: Ngabo ni muntu ki? Tunyuriremo amwe mu mateka yawe…
Nitwa Ngabo Evy ariko amazina niswe n’ababyeyi ni Ngabo Evode, navutse ku itariki 4 Mata 1996, hari no ku wa Kane [Aseka].
Ndi umuhanzi mushya utangiye urugendo muri uyu mwaka wa 2018. Ibindi kuri njye ni uko ndi umucuranzi, ncuranga ‘piano,’ ‘guitar,’ ‘umwirongi’ nkabihuza no kuba umuririmbyi.
IGIHE: Ni uwuhe mwihariko uzanye nk’umuhanzi mushya?
Umwihariko wanjye nk’umuhanzi ni njyewe. Navuga ko ari njyewe ubwanjye, kuko ubuhanzi burenga kuvuga ngo ni iki mbazaniye cyangwa mfite iki ahubwo ni njyewe.
Umwihariko wanjye ni njyewe, uko mbona, uko mvuga, nibwo buhanzi. Ntekereza akantu gato nkumva nakaririmba bikaba ubuzima bwanjye bwa buri munsi. Ni uko nabivuga.
IGIHE: Hari abahanzi Ngabo afata nk’icyitegererezo mu muziki?
Yego barahari, nkunda cyane Bruno Mars, acuranga ibicurangisho byose nanjye mba numva nabikora. Abandi ni R. Kelly na Sam Smith. Ni abo cyane cyane.
Mu Rwanda nkunda Meddy, The Ben, Bruce Melodie,… Ni benshi. Ariko cyane cyane mu bakobwa nkunda uwitwa Alyn Sano. Ni umuhanga, maze kumva indirimbo ze ebyiri gusa buri munsi uko nzumvise numvamo ubuhanga bwe afite bwagutse.
IGIHE: Umuziki wawize gute?
Umuziki nawigiye kuri ‘internet’. Njye ni ubuhamya bwanjye ku giti cyanjye, si n’ibintu navuga ngo ndirirwa mbisobanura mu bundi buryo gusa ibyo nize byose nabimenyeye kuri ‘internet’ habaho abarimo bakomeye. Nagiye no muri kaminuza mbona akenshi baguha imfashanyigisho zigufasha ariko ubundi hariya niho umuntu yigira cyane.
IGIHE: Ni iyihe mishinga Ngabo yinjiranye mu muziki? Ni iki azaniye Abanyarwanda?
Njyewe nzaniye Abanyarwanda byinshi, ndi umuhanzi mushyashya koko, ariko nzanye umuzigo mwiza, bazishima, bazanezerwa.
Mu magambo make no mu buryo bwumvikana, uyu mwaka ndateganya ko urangira mfite album yanjye ndangije. Ndi kuyikoraho ubu hamaze gusohoka indirimbo ebyiri ariko ndateganya kugeza ku ndirimbo umunani.
IGIHE: Ni ubuhe butumwa uzibandaho?
Nzibanda ku butumwa bugaruka ku buzima busanzwe cyane cyane ko mbona hari byinshi byo kuvugaho; ku rukundo; ku mahoro; n’ibindi byiciro bitandukanye.
IGIHE: Inganzo ufite ubu hari aho uyikomora mu bwana?
Yego nakuze nkunda kuririmba ndetse nyura no muri korali igihe kirekire.
IGIHE: Ubwo kuki wahisemo kwinjira mu muziki usanzwe warakuriye muri korali?
Muri korali ni ahantu heza ho kuba, ho kwigira kuko haba hari abantu baririmba, ayo yari amahirwe akomeye kuri njye ariko ubu mbona ko mu buryo bwo gukora umuziki byagutse, ubutumwa bukagera ku Banyarwanda bose ari byiza gukora no ku zindi mpande.
IGIHE: Ibyo bisobanuye ko Ngabo atazakora n’indirimbo zo guhimbaza Imana?
Oya. Gute se ntabikora? Ndi umuhanzi, ndirimba kuri byose mu buzima. Hari abasenga, abakunda umupira n’ibindi byinshi. Njyewe ndi umuhanzi uririmba ku buzima.
IGIHE: Utekereza iki ku bavuga ko uwavuye mu ndirimbo zihimbaza Imana akajya mu ‘z’Isi’ aba yaguye?
Njyewe abo sinemeranya na bo. Kuri twebwe hari akazi, ubuzima bwacu busanzwe, n’ubw’amasengesho. Umuntu akora ibi kuko ari akazi, ubundi yarangiza agataha agakora n’ibindi bisanzwe.
IGIHE: Ni iki witeze kungukira mu muziki?
Nkurikije ibitabo byinshi nsoma, umuziki uri muri bumwe mu bucuruzi bukomeye kuri iyi si. Nanjye nje gukora ubwo bushabitsi no gusarura amafaranga ari mu bantu niba ari ko nabivuga ariko na none nje gukora ku mitima y’abantu no gutanga umusanzu wanjye. Ubundi ‘business’ nyayo uyikora areba icyo aha abantu kurusha icyo abakuramo, ni bwo atera imbere.
IGIHE: Haba hari imbogamizi uhura na zo nk’umuhanzi ukizamuka?
Imbogamizi usanga zihari ni igishoro kuko impano yonyine ubwayo ntihagije. Umuhanzi akenera amafaranga menshi yo gushora no gushyira mu bikorwa kuko iyo ugiye kwa ‘producer’ ntumushyira impano gusa umuha n’amafaranga yaba ukora amajwi n’ukora amashusho.
IGIHE: Ni ubuhe butumwa wageze ku bakumenye ubu?
Abankurikiye n’Abanyarwanda muri rusange nababwira ko njyewe Ngabo Evy, ndi umuhanzi mushya bagiye gutangira kumva no kubona. Ubutumwa bukomeye mbafitiye ni ukubabwira ngo ‘Ndaje kandi nje nje’. Bitegure umuhanzi ukora ibyo bifuza, ukora ku mutima, ndi umuhanzi wabihisemo nk’ubuzima bwe.
IGIHE: Amahirwe masa Ngabo
Murakoze cyane namwe!
Amafoto na Video: Kazungu Armand



















TANGA IGITEKEREZO