Nyuma y’imyaka ibiri yaratijwe aho gukorera n’Umujyi wa Kigali, mu 2025 wamusabye ko yatangira kwishyura amafaranga y’ubukode.
Ngabo we yavugaga ko nta mikoro ahagije yari yagira. Byageze aho impande zombi zitumvikana ku giciro cy’akwiye kuba yishyurwa aho hantu buri kwezi, nyuma arahasohorwa, afunga ku wa 7 Gicurasi 2026.
Mu butumwa yanyujije kuri X, kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026, Ngabo yaragaragaje ko yafashe umwanzuro wo kuhava burundu ahubwo akiyubakira inyubako ye izakoreramo inzu ndangamurage ye yitwa ‘Musée Ingabo’.
Uyu munyabugeni yifashishije amagambo ya Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia, yavuze ko inzozi umuntu ahorana zigomba kuba zirenze ubushobozi bwe kugira ngo zigerweho. Ati “Niba inzozi zawe zitagutera ubwoba ntabwo ziba ziri ku rugero ruhagije.”
Yavuze ko ayo magambo ari yo bashingiraho bagerageza kugera ku ntego bihaye, aho bashaka kubaka inyubako irimo ibice bitandukanye, nk’icyagenewe ubushakashatsi, isomero n’ibindi by’ingenzi.
Ati “Gake gake, ibyatangiye nk’inzozi biri kugenda biba intumbero ifite umusingi uhamye. Vuba izaba ihagaze atari nk’inyubako gusa ahubwo ari iwabo w’inkuru, ubuhanzi, amateka, n’ibisekuru by’ahazaza. Ni inzozi kandi zizaba impamo”.
Mu 2022, Ngabo yari yabanje gutizwa icyumba mu Ngoro y’Urugamba rwo Kubohora Iguhugu aho yamurikiragamo ibihangano bye yakoraga afatanyije n’abandi bahanzi bagenz be. Muri 2023, ni ho yavuye yerekeza muri iyi nyubako yatijwe n’Umujyi wa Kigali, ariko amikoro aba iyanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!