Ibi Ngabo King yabigarutseho mu itangazo yageneye abasura ‘Ingabo Museum’, abamenyesha ko yayifunze kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura amafaranga yasabwaga n’Umujyi wa Kigali.
Ati “Turabamenyesha ko Umujyi wa Kigali wafunze Musée Ingabo guhera ku wa 7 Gicurasi 2026, bitewe n’ibirarane by’ubukode inzu ndangamurage n’umuryango mugari w’abahanzi bitabashije kwishyura kugeza ubu kubera ikibazo cy’amikoro.”
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ngabo yavuze ko aho yakoreraga yahahawe na RDB ifatanyije n’Umujyi wa Kigali kuva mu 2023, icyakora bigeze mu mpeshyi ya 2025 asabwa kwishyura ubukode.
Aha akaba yagize ati “Mu 2025 nibwo batangiye kunsaba kwishyura amafaranga y’ubukode icyakora mbamenyesha ko ari menshi, bansabaga 1.400.000Frw ku kwezi njye mbabwira ko njye nabona 400.000Frw gusa ntibabyumva.”
Nyuma y’igihe ataremera kwishyura aya mafaranga, Ngabo yasabwe gusohoka mu nzu ahitamo guhita afunga kuko adafite amafaranga yo kwishyura.
Mu 2022 nibwo Ngabo yari yatijwe icyumba mu ‘Ngoro y’urugamba rwo kubohora u Rwanda’ aho yamurikiragamo ibihangano bye yakoraga afatanyije n’abandi basizi.
Nyuma y’umwaka umwe uyu musore yatijwe inyubako yamurikiragamo ibihangano bye i Rebero, aho yamaze imyaka ibiri mu 2025 atangira kumenyeshwa ko agomba kwishyura ubukode bw’aho yakoreraga.
Kuva mu mpeshyi ya 2025 yishyuzwa ariko atumvikana n’Umujyi wa Kigali ku bukode, kuri uyu wa 7 Gicurasi 2026 Ngabo yasabwe gusubiza inzu niba koko adashobora kuyishyura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!