Abinyujije kuri Facebook, Bisangwa Nganji Ben, umuhanzi w’injyana ya Reggae, yatangaje ko yashyize ku isoko album ye ya mbere yise “Mbonye Umusaza”, yatangiye gutunganya kuva mu 2007.
Aganira na IGIHE, Nganji, wamamaye cyane kubera gukina amakinamico, amafilimi no gusetsa akoresheje kuvangavanga amagambo (inkirigito), yavuze ko ubu ari gukwirakwiza ama-CDs y’iyi album ya mbere iriho indirimbo 14 zibanda ku buzima busanzwe no kugira inama sosiyete.
Nganji avuga kandi ko kuba abashije gushyira iyi album ku isoko bisa nko gutura umutwaro yari amaze imyaka yikoreye. Yagize ati “Iyi album kuba ivuye mu nzira nibura bizamfasha gukora inkirigito yanjye ya kabiri kuko CD ya mbere nayirangije.”
Iyi Album iriho indirimbo Mbonye Umusaza, Mon Garcon, Nsazanye Inzara, Amavi y’Abagabo, Amapantalo Agenda, Umwari Umwaye, Nyina w’u Rwanda (ikinimba), Afurika Nziza (ya mbere nahereyeho), Habe n’Akabizu, Amakuru Ashyushye, Rehema, Akadenesi, Uzaba Umugabo, Nsazanye Inzara.
Iyi album ya Ben Nganji iragurishirizwa kuri Radio Isango Star, aho akora, ku muryango wa 404 kwa Rubangura ahakorera Radio Salus muri Nakumatt n’ahandi hasanzwe hagurishirizwa ibihangano by’abahanzi nyarwanda.
Zimwe mu ndirimbo za Ben Nganji:



















TANGA IGITEKEREZO