Tariki 16 Ukuboza 2018 nibwo hasojwe irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi ryabaye ku nshuro ya mbere, rigamije gushakisha abanyempano mu nganda ndangamuco zitandukanye.
Shyaka Jean Pierre ukora ubuhanzi ku izina rya Nganzo, yegukanye igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ahigitse abandi bahatanaga mu cyiciro cy’imbyino n’indirimbo. Icyo gihe yaririmbye indirimbo yise "Gusaza ni Ugusahurwa" aho bamucurangiraga gitari.
Iyi ndirimbo ni na yo ya mbere yashyize hanze kuva iri rushanwa ryatangira. Yabanje kuyikorera amajwi muri The Sound Studio nyuma ashyira hanze amashusho yayo.
Nganzo yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ifite amateka akomeye mu muziki we uhereye aho igitekerezo cyo kuyikora cyaturutse kugeza ku byo yamugejejeho.
Igiterekerezo yagikuye kuri sekuru wari ugeze mu za bukuru akabacira mugani mugufi ngo "gusaza ni ugusahurwa".
Ati "Ni inkuru yambayeho ubwo umusaza wari sogokuru yataburukaga. Yubatse ikigonyi, yashakaga gusiga urwibutso, noneho aravuga ati 'ni amaboko yanjye azabikora'. Kubera ko yari asheshe akanguhe birangira atayisakaye, niko guca uwo mugani ati 'gusaza ni ugusahurwa'."
Iyi ndirimbo kandi niyo yanditse nk’umushinga ubwo yasozaga amasomo mu ishuri rya muzika rya Nyundo mu 2015, inaba indirimbo y’umwaka mu kigo cyose.
Uyu musore wemeza ko kwitabira irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi byamugiriye akamaro, avuga ko agiye gukomeza kwita ku muziki we mu buryo bw’umwuga.






Ibitekerezo 0