Umuhanzi Ngarambe François Xavier wamamaye mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’ ashimangira ko kwibanda ku ndirimbo zirengera uburenganzira bw’abana, kubaha ijambo n’indero nziza ngo abikomora ku kuba yaravutse ari ikinege bityo urukundo ababyeyi be bamuhundagajeho akura yumva yarusangiza abamugwa mu ntege.
Uyu muhanzi yatangiye umuziki mu mwaka w’1975 yibanda cyane mu ndirimbo zivuga ku burenganzira bw’abana n’uburyo bakwiye kwitabwaho. Ni umwe mu bahanzi nyarwanda begukanye ibihembo mpuzamahanga mu myaka yo hambere abahanzi bacyitwa ba Sagihobe.
Aterwa ingufu n’ibihembo mpuzamahanga yahawe
By’umwihariko ibihembo yabonye byamushimiraga ubwitange yagize mu guharanira uburenganzira bw’abana no kuba imbuto y’amahoro.
Mu bihembo bikomeye Ngarambe François yegukanye ndetse bimutera imbaraga zo kurushaho gukora cyane, birimo icy’Indirimbo nziza mu marushanwa ya Découvertes 87 mu 1987 byari byateguwe na Radio y’Abafaransa (RFI). Indirimbo ye ‘Umwana ni Umutware ni yo yahembwe ndetse kugeza ubu na we yishimira umusaruro yagize ku Banyarwanda bo yayiririmbiye.
Mu 1997, yitabiriye amarushanwa yari yateguwe na Centre international Martin Luther King maze indirimbo ye ‘Hamwe n’abana’ ibona igihembo cy’indirimbo nziza y’amahoro(meilleure chanson de la Paix).
Yavukiye ishyanga akura akunda u Rwanda
Mu kiganiro na IGIHE, Ngarambe François-Xavier yasobanuye ko yavutse ku itariki ya 3 Ukuboza 1962, avukira mu cyahoze ari Zaire(ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo). Nubwo yavukiye ishyanga, ntibyamubujije gukura akunda igihugu ndetse by’umwihariko akaba nyambere mu kuvuganira abana b’u Rwanda no guharanira uburenganzira bwabo.
REBA NGARAMBE ARIRIMBA ’UMWANA NI UMUTWARE’ LIVE
Gukunda abana no kwiyumvamo cyane kuba umuvugizi wabo, yabitewe no kuba yaravutse ari ikinege(umwana umwe mu muryango) ndetse by’umwihariko ababyeyi be n’umuryango muri rusange umuha urukundo rusendereye. Mu mikurire ye na we yifuje gusogongeza abandi bana ku rukundo rwuzuye yahawe n’abo akomokaho.
Ati “Kuba naragiriwe urukundo rwinshi abana ahanini nabikomoye ku kuba naravutse ndi ikinege, narateteshejwe ndetse mpabwa urukundo rwinshi cyane. Uko nakunzwe mu buto bwanjye nifuje ko buri mwana ariko yakundwa ndetse by’umwihariko ari njye ubigizemo uruhare”.
Yamaze imyaka 20 asigiriza urukundo abanyeshuri yigishaga
Uretse kuba ari umuhanzi, Ngarambe François Xavier yabaye umurezi igihe kigera ku myaka 20. Uyu muhanzi wize amateka muri Kaminuza y’u Burundi, mu mwuga w’uburezi yakundaga kumara umwanya munini ari kumwe n’abana yigishaga bikaba impamvu yatumye urukundo rwe ku bana rwiyongera ndetse akabishyira mu ndirimbo ze.
Yagize ati “Nakunze kubana n’abana cyane kuko nari umurezi mu kigo cy’amashuri, nakundaga gukinana na bo ibyo bansabaga byose nkabibakorera byatumye nibaza niba koko umuntu mukuru abinsabye nabikora bituma ndirimba ko umwana ari umutware ndetse n’izindi ndirimbo zigaruka ku burenganzira bw’abana.”
Ku myaka 12 y’amavuko nibwo yatangiye kwandika indirimbo ndetse kuva icyo gihe yibandaga ku zivuga uburenganzira bw’abana bagenzi be.
Uretse indirimbo zirengera abana, benshi mu bamuzi bamufata nk’impirimbanyi y’amahoro, ubumwe, ubwiyunge n’amahoro.
Kuba adakora ibitaramo bye bwite cyangwa ngo abiterwa ahanini n’imbogamizi ahura na zo harimo kubura abamufasha kubitegura.
Yagize ati “Maze imyaka myinshi mu muziki ariko ikibazo ahanini nkunze guhura nacyo ni uko mbura abantegurira ibitaramo. Umuziki habamo ibintu byinshi ntabwo naririmba,ngo ntegure ibitaramo ndetse nabimenyekanishe, kugeza ubu sindabona abamfasha kubitegura ariko iyo hari ababiteguye bakantumira ndabyitabira”.
Uretse kubura abamufasha gutegura ibitaramo yatubwiye ko abura abamusangiza ubumenyi bwo kuba yakora amashusho y’indirimbo dore ko afite indirimbo imwe ikorewe amashusho mu zigera kuri 50 amaze gukora.
Ngarambe asanga umuziki nyarwanda ufite icyerekezo cyiza gusa akemeza ko hari itandukaniro rikomeye hagati y’abahanzi b’ubu n’abo mu gihe cye. We na bagenzi be ba kera ngo bahangaga bagamije gutanga ubutumwa mu gihe ab’ubu baririmba bashaka amafaranga no kwamamara gusa.
Ati “Abahanzi b’ubu akenshi baririmba kugira ngo bamenyekane cyangwa bakorera amafaranga bitandukanye natwe ba kera, twe twaririmbaga dutanga ubutumwa ukazasanga barakumenye ariko atariyo ntego yawe nyamukuru.”
Nubwo ari umuhanzi werekeza mu zabukuru akurikirana umuziki w’iki gihe ndetse hari abahanzi akunda barimo King James, Meddy na Mani Martin, kuri we abona bafite icyerekezo.
Kugira ngo bazagere aho bifuza ndetse umuziki wabo wamamare ku Isi, yabagiriye inama yo kutaba ba nyamwigendaho ahubwo bakarangwa no gushyira hamwe, kugira ishyaka no gukundana.
Mu migambi mishya afite mu muziki, Ngarambe yadutangarije ko agiye gusohora indirimbo z’ibihozo zizajya zifasha ababyeyi guhoza abana mu gihe barize cyangwa bashaka gusinzira mu rwego rwo gukomeza gusangiza urukundo abana ndetse no kumvikanisha uburenganzira n’agaciro bafite.
Yabyaye abahanzi…
Ngarambe François Xavier yavutse mu 1962, atangira umuziki afite imyaka 12 y’amavuko. Yamuritse album ye ya mbere i Paris muri 2011. Ni umugabo wa Yvonne-Solange Kagoyire, barushinganye muri Mutarama 1994.
Ni umubyeyi w’abana batanu, Ngarambe Rwego Emmanuel-Jim, Ngarambe Rwema Daniel-Marie (umuhanzi), Ngarambe Rwiru Nganzo Claude-Samuel, Ngarambe Rwere Michael ( umushushanyi ) na Ngarambe Rwiza Raphael.


















TANGA IGITEKEREZO