00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngarukanye imico myiza- Bill Ruzima nyuma yo kuva mu kigo gifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 January 2026 saa 08:12
Yasuwe :

Bill Ruzima wari umaze iminsi yitabwaho mu kigo cy’i Huye gifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge, yemeje ko agarukanye imico myiza ndetse akangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge no kubirwanya.

Ibi Bill Ruzima yabigarutseho mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga aho yagaragaje ko nyuma yo kwitabwaho ubu agarukanye imico myiza.

Ati “Twirinde kandi turwanye ibiyobyabwenge! shyira umutima mu gitereko, ibyo amaso yawe atarabona byose ushobora kubibona mukanya gato ugahumbya ubona birenga. Umugabo mbwa yasetse imbohe, ngarukanye imico myiza.”

Mu Ugushyingo 2025 nibwo Bill Ruzima yajyanywe mu kigo cya ‘Huye Isange Rehabilitation Center’ kwitabwaho n’abaganga kugira ngo abe yakira ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge.

Byari nyuma y’uko yari yatawe muri yombi muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025 akekwaho ibyaha byo kunywa ikiyobyabwenge kiri mu bwoko bw’urumogi.

Akimara gutabwa muri yombi yemereye Ubugenzacyaha ko asanzwe akoresha iki kiyobyabwenge kuva mu 2022, biza kurangira ajyanywe muri iki kigo.

Bill Ruzima watangiye kumenyekana akiririmba muri Yemba Voice, ni umwe mu bahanzi bafite izina rimaze kumenyekana mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko agakundirwa ijwi rye n’uburyo ari umuhanga mu kwandika.

Azwi cyane mu ndirimbo nka Imana y’abakundana, Munda y’Isi n’izindi zikomeye.

Bill Ruzima yijeje abakunzi be ko agarukanye imico myiza nyuma yo kuva mu kigo ngororamuco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages