Abahanzi bazaserukira u Rwanda muri iri murika rya ITB Berlin Expo ni Daniel Ngarukiye umuhanga mu gukirigita inanga, itorero Irebero risanzwe rizwi mu bitaramo bihuza Abanyarwanda baba ku Mugabane w’u Burayi ndetse n’itsinda ry’Ingangare.
Mu kiganiro na Ngarukiye Daniel umwe mu bahanzi batumiwe kuzajya mu Budage kwerekana umuco nyarwanda, yavuze ko iri murika ry’ubukerarugendo rizabera mu Mujyi wa Berlin rikazamara iminsi itanu.
Yagize ati “Ni njye watumiwe hamwe na bagenzi banjye Ingangare n’itorero Irebero. Ni ku nshuro ya kabiri tugiye kujyayo, n’umwaka ushize twari twagiyeyo […] Ni rimwe mu makurika akomeye ku Isi agamije kureshya abakerarugendo, buri gihugu kiba cyerekana ibyihariye iwabo.”
Ngarukiye yavuze ko mu Budage azafatanya na bagenzi be mu gitaramo bazakora, bazacurangira hamwe uko ari batatu Ingangare, Ngarukiye Daniel n’itorero Irebero. Yari amaze iminsi asohoye indirimbo yise ‘Uru rukundo’, arateganya gushyira hanze amashusho yayo bidatinze.
ITB Berlin Expo rigomba gutangira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe rikazasozwa kuwa 11 Werurwe 2018, rizabera mu Mujyi wa Berlin ahitezwe abamurika bo mu bihugu birenga ijana.
Mu mwaka wa 2015, iri murika rya ITB ryitabiriwe n’abamurika 10096 bo mu bihugu 186. Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iri murika biciye ku rubuga rwabo, abakerarugendo bagera ku 175000 bararyitabiriye icyo gihe. Mu myaka yakurikiyeho umubare wagiye uzamuka bityo kuri iyi nshuro nabwo hitezwe benshi.



















TANGA IGITEKEREZO