Uyu muhanzi w’imyaka 29 yageze muri Amerika ku Cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2017, azahamara iminsi icumi ahite asubira mu Bufaransa mu Mujyi wa Toulouse aho asigaye abana n’umugore we Lavinia Orac. Mu mwaka ushize wa 2016 aba bombi bagize ibyago bapfusha umwana w’imfura yabo witwaga Inyamibwa nyuma y’amezi atatu yari ashize avutse.

Mu kiganiro na IGIHE, Daniel Ngarukiye yavuze ko yatumiwe nk’umuhanzi uzagaragaza akarango k’umuco nyarwanda muri iri serukiramuco rizatangira kuwa 11 Gicurasi rigasozwa ku itariki ya 14 Gicurasi 2017.

Ni umwe mu bahanzi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika batumiwe mu iserukiramuco ryitwa Leaf International Festival risanzwe ribera mu ishuri ryubatse amateka hambere rya Black Mountain College[ryashinzwe mu 1933 rihagarika ibikorwa mu 1957] mu Mujyi wa Asheville. Iri serukiramuco rihuza abakora umuziki wihariye haba muri Amerika y’Epfo, iya ruguru, abo mu bihugu bya Aziya, Afurika n’abandi.

Yagize ati “Ni mu iserukiramuco bantumiyemo muri Amerika, ubu ndi muri Leta ya South Carolina. Natumiwe kugira ngo nze ncurange inanga nk’umwe mu bahanzi bafite umwihariko bazaba baje bahagarariye Umugabane wa Afurika, hari n’abo mu bindi bihugu nka za Haiti, ni benshi bahari.”

Yongeraho ati “Naje mbere kugira ngo nitegure neza nzacurange inanga ku buryo mpesha ishema igihugu cyanjye, harimo ibindi bihugu byo muri Afurika byatumiwe, harimo ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo nka Tanzania.”

Ngarukiye uheruka gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Iwabo w’imanzi’, azasubira mu Bufaransa ku itariki ya 17 Gicurasi 2017.

Ngarukiye yageze muri Amerika aho yitabiriye iserukiramuco mpuzamahanga
Ngarukiye yageze muri Amerika aho yitabiriye iserukiramuco mpuzamahanga

Mu muziki avuga ko ageze kure yitegura gusoza album ibumbiyeho inanga icumi yakoze mu myaka amaze aririmba ndetse ngo azayimurika mu gitaramo gikomeye ateganya gukorera mu Rwanda.

Ngarukiye Daniel ni umwe mu bahanzi bake bafite ubuhanga buhanitse mu gucuranga inanga. Iyi mpano ayikomora kuri sekuru Semivumbi Simake wari intore y’intyoza mu guhamiriza kwa Rudahigwa i Nyanza mu Rukari.

Ngarukiye azacuranga inanga muri Leaf International Festival
Ngarukiye azacuranga inanga muri Leaf International Festival
Azava muri Amerika kuwa 17 Gicurasi 2017
Azava muri Amerika kuwa 17 Gicurasi 2017