Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru, cyateguraga igitaramo yatumiwemo i Kigali cyiswe ‘Friends of Amstel’ kizabera muri ‘Zaria Court’, kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025, azahuriramo n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda.
Uyu muhanzi ugezweho mu ndirimbo nka ‘‘All My Enemies Are Suffering”, “Extra Pressure” n’izindi; yabajijwe isano asangiye n’Abanyarwanda, zituma agenda asubira mu gihugu kandi ugakomeza kugira igikundiro uko agisubiyemo buri gihe.
Mu gusubiza uyu muhanzi yagize ati “Mu by’ukuri ntabwo nabona uko mbisobanura. Ni mu nguni zose kuko n’umuziki wanjye wumviswe n’Abanyarwanda neza cyane kurusha uko Abanya-Kenya (aho nkomoka) bawumvise[...] ariko iyo ngeze ku bugali ndabyumva, kubera ko iyo ndebye Abanyarwanda ntekereza ko mu bakurambere banjye nshobora kuba nkomoka hano.”
Yakomeje avuga ko uretse kuba aho akomoka hafitanye isano rinini n’u Rwanda, nawe ubwe akunda Abanyarwanda by’umwihariko ariko cyane Perezida Paul Kagame.
Ati “Nkomoka mu Burengerazuba bwa Kenya. Ndetse turi abantu bameze nk’Abanyarwanda mu buryo tubaho n’ibyo turya. Turya buri kimwe murya, ariko na none ndi umuntu ukunda cyane Perezida Kagame. Kandi nishimira cyane ikintu u Rwanda ruri kubaka, ndetse n’ahazaza muri kubaka. Ngirira ishyari ryiza ubuyobozi mufite.”
Uyu muhanzi yavuze ko yiteguye gutaramira abazitabira igitaramo afite mu Rwanda bigatinda. Ni ibintu ahuriraho n’abandi bahanzi bazahuriramo barimo Bruce Melodie, Kivumbi King na Mike Kayihura. Ni mu gihe umuziki uzavangwa na Dope Caesar wo muri Nigeria, DJ Marnaud na DJ Toxxyk.
Ibitaramo ‘Friends of Amstel’, Bien agiye gucurangamo ni ku nshuro ya gatatu bigiye kubera mu Mujyi wa Kigali nyuma y’icyabaye mu 2023 cyari cyatumiwemo John Drille n’igiheruka mu 2024 cyari cyatumiwemo Bnxn Buju.
Byitezwe ko ku wa 18 Ukwakira 2025 muri Zaria Court hazaba habera iki gitaramo, nyuma y’uko amatike yose 2500 yari yagiye hanze ashize ku isoko mbere y’iminsi ibiri ngo kibe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!