Nyuma yo kubona umubare munini wa Album ziri gusohoka muri uyu mwaka, abakunzi b'umuziki bari gushakisha umwihariko muri ibi bihangano by’abahanzi nyarwanda.
Sano Shengero Alyn ni umwe muri abo bahanzi bikojeje mu nganzo agarukana umwihariko kuri album ye ya mbere yise ‘Rumuri’.
Ni album akoze nyuma y’imyaka itanu amaze atangiye umuziki mu buryo bw’umwunga.
Iyi album igizwe n’indirimbo 13 harimo izikubiyeho umuziki wumvikanamo ibicurangisho nyarwanda, Abasaamyi bo ku Nkombo n'ibindi bitandukanye.
Gukora indirimbo zumvikanaho umudiho cyangwa ibicurangisho by’umuziki gakondo ni ibintu uyu muhanzikazi yakoze mu rwego rwo gukora ikintu gishya kandi gifite umwihariko ku buryo uyumva wese ahita amenya inkomoko y’ibyo aririmba.
Mu banyuzwe n’iyi album harimo Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera washimiye impano y’uyu muhanzikazi ndetse amwizeza ubufatanye.
Twumve ‘Rumuri’
Iyi album ya Alyn Sano yarambitsweho ibiganza n’aba Producer bagera kuri 14 ndetse n’indirimbo imwe yakoranye n’undi muhanzi.
Buri ndirimbo ifite igisobanuro cyayo.
"Rumuri" ni yo ndirimbo yitiriye iyi album yakozwe na Pastor P igirwamo uruhare n’abarimo Mani Martin, Teta na Budja.
Iyi ndirimbo igaruka ku mukobwa ushaka kubera abandi urumuri binyuze mu bikorwa akora ndetse akumva ko ibibazo byose afite agomba kubyikemurira akishakamo ibisubizo. Ati “Icuraburindi ndimo namenye ko rikurwaho n’urumuri runturukamo”
"Kuki" ni indirimbo Alyn Sano yatuye umubyeyi we (Se) witabye Imana akiri muto ku buryo atagize igihe gihagije cyo kubana na we cyangwa kumumenya.
Iyi ni indirimbo yatunganyijwe na Kenny Vybz, yandikwa na Alyn Sano afatanyije n’uwitwa Kanaka, abandi bagize uruhere kuri iyi ndirimbo barimo Frank Nash na Herbert Rock wacuranze Saxophone.
Alyn Sano aririmba avuga ko nubwo umubyeyi we yamusize akiri muto, ubu yakuze avamo umuntu ukomeye umuhesha ishema.
“Bohoka” ni indirimbo yakozwe na Prince Kiiz ndetse agira uruhare mu nyandiko yayo. Abandi bagize uruhare kuri iyi album barimo Denys, Dawidi, Aline Mbabazi, Audy, Muhinyuza n’uwitwa Nkuba.
Ni indirimbo Alyn Sano avuga ko ari iwe wivuga kuva ku ijambo rya mbere kugeza ku rya nyuma.
Iyi ndirimbo ishishikariza abantu gukoresha neza igihe bafite kuko kiba kitazongera kugaruka bagomba kukibamo bakora ibibanyuze umutima.
"Mwiza” ni indirimbo yakozwe na Santana Sauce iri mu ndimi eshatu, Icyongereza, Igifaransa ndetse n’Ikinyarwanda.
Iyi ndirimbo isaba abantu kwakira uko bari bakareka kwisanisha na bo babona ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kuri za televiziyo.
“Sakwe Sakwe” ni indirimbo yakozwe na Yeah Man na Meira Pro isozwa na Bob Pro.
Ni indirimbo Alyn Sano yanditse nyuma yo kwicara agasanga hari abantu batemerera abandi kuba abo bari bo.
Abandi bagize uruhare kuri iyi ndirimbo barimo Meira Pro, Yeah Man, Bolingo na Arnaud Gray.
“Inshuti” yakozwe na Bob Pro igaruka ku bikwiye kuranga inshuti nyanshuti.
Iyi ndirimbo yanditswe na Sostene King yagizwemo uruhare n’abantu batandukanye barimo The Major, Jules Guitarist, Ishimwe Bass, Neema Rehema na Sano Panda.
“Umwihariko” ni indirimbo yakozwe na Sano Panda, yanditswe n’uwitwa Thierry wasabye Alyn Sano kumukorera impano azaha umugore we Channy ku munsi w’ubukwe.
Abandi bagize uruhare kuri iyi ndirimbo barimo Frank Nash, Chouchou Mihigo, Max Romeo, Kellia, Sano Panda na Prisca.
“Mama” Alyn Sano yazirikanye umubyeyi we kuri iyi album amukorera indirimbo imushimira ku byo yigomwe byinshi kugira ngo umwana we akunde abeho.
Ni indirimbo Alyn Sano yise ‘Mama’ yanditse mu mezi umanani kubera ukuntu yajyaga ku yandika yagera hagati akarira akayisubika.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe na The Major isozwa na Bob Pro mu buryo bw’amajwi.
“Mariya” ni indirimbo yatunganyijwe na Prince Kiiiz isozwa na Flyest Music.
Iyi ndirimbo yanditswe na Alyn Sano afatanyije na Prince Kiiiz igaruka kunda zitateganyijwe ziterwa abangavu ndetse iburira abakiri bato babwirwa ko bagakwiye gutegereza bakareka kwiyandarika kuko imbere yabo ari heza.
“Lioness” ni indirimbo yahuriyemo n’Abasaamyi bo ku Nkombo yakozwe na Macheal Makembe afatanyije na Pastor P buganganiwe na The Major, Arnaud Gray n’Impakanizi .
Ni indirimbo yanditswe na Alyn Sano afatanyije na Junior Rumaga igaruka ku bagore bakora akazi ko kuroba ku kirwa cya Nkombo.
Alyn Sano avuga ko aterwa ishema n’umwihariko w’aba bagore ndetse n’imbaraga zibaranga mu kazi kabo k’uburyo abantu benshi babona bakabibazo byinshi dore ko hari abazi ko aka kazi ari aka abagabo gusa.
“Positive” Ni indirimbo yakozwe na Davy Denko afatanyije na Kevin Klein, yanditswe na Alyn Sano afatanyije na Memo.
Ni indirimbo ibyinitse yumvikanaho uruhuri rw’injyana zitandukanye zirimo Amapiano avanze n’ibicurangisho gakondo isaba abantu guhora bari mu nzira y’ukuri iharanira ibyiza ibibi bakabishyira ku ruhande.
“Why” ni indirimbo yakoranye na Kivumbi King itunganywa na Kenny Vybz, igaruka ku muntu wese wibaza impamvu yisanga mu bibazo gusa (Umwijima) akibaza impamvu ataba nk’abandi we abona ko bahiriwe gusa akiyemeza guhatana kuko yizera ko Imana iri kumwe na we.
“Warakoze” ni indirimbo yakozwe Eddie Mico afatanyije na Action, niyo ndirimbo iri muzo kuramya no guhimbaza Imana, Alyn Sano yayikoze ashimira Imana ikomeza kubana na we buri munsi.
Ni indirimbo ishishikariza abantu gushima Imana igihe cyose nubwo ubuzima bwabo bwaba butameze neza.


Ibitekerezo 0