Buri mwaka habarurwa amagana y’abakinnyi ba sinema banyuranye binjira muri uyu mwuga ususurutsa abatari bake ariko ukanatunga benshi mu bawukora.

Gukina filime ni umwe mu myuga abagore n’abakobwa bitabira ku kigero cyo hejuru mu Rwanda.

Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku nkumi 10 zimaze kubaka izina muri uyu mwuga wa sinema aho basigaye barwanirwa na benshi mu bashaka gukora filime nshya.

Uretse ubushobozi bakura muri uyu mwaga hari n’abakuramo ubwamamare butuma bigarurira imitima ya benshi bagatangiza imishinga yabo bwite cyangwa se bakabengukwa n’ibigo bitandukanye bibaha akazi ko kwamamaza ibikorwa byabo n’ibindi bitandukanye.

Ndahiro Natacha

Natacha Ndahiro watangiye umwuga wa sinema mu 2021, atangirana na filime y’uruherekane yise ‘Natacha Series’ yakinnye afatanyije na musaza we Ndahiro Willy, ni umwe mu bahamya b’uko byatunga ubikora neza.

Uyu mukobwa wari usanzwe akunzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga mbere y’uko yinjira muri sinema, afite sosiyete yise Ndahiro Empire.

Uretse ‘Natacha Series’ ari no gukora izirimo ‘Love is my sin’ igeze ku gice cya 24.

Nyambo Jesca

Nyambo Jesca ni umwe mu bakobwa bagezweho muri sinema nyarwanda, akina muri filime zitandukanye zikunzwe zirimo ‘Umuturanyi’ , ‘The Message’, n’izindi.

Uyu mukobwa nyuma yo kugaragara muri filime zitandukanye agakundwa n’abatari bake, ubu asigaye afite filime ayobora akanakinamo yise ‘The Message’ na ‘Miss Nyambo’.

Gihozo Alliah

Gihozo Alliah yamamariye muri filime Makuta Series ya Kalisa Ernest akinamo yitwa ‘Matibori’, ariko yanakinnye mu yitwa ‘Urugo Rwanjye’.

Nyuma yo kugaragara muri izi filime Gihozo ni umwe mu bakobwa bakurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Nkusi Linda

Uwankusi Nkusi Linda ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 gusa yaje kuryikuramo ubwo ryari rigeze mu mwiherero.

Kuri ubu Nkusi Linda yiyeguriye umwuga wa sinema aho ubu agaragara muri filime zigezweho mu Rwanda zirimo ‘Bamenya’, ‘Depression Series’ n’izindi.

Usibye gukina filime Nkusi Linda amaze no kuzamura izina rye mu kiganiro ‘Sunday Choice Live’ gica ku Isibo TV buri cyumweru.

Ni umwe mu bakobwa bitabazwa n’abahanzi batandukanye mu mashusho y’indirimbo, izo aherukamo zikaba Momo ya Kid Gaju na Uwanjye ya Cyusa Ibrahim yewe ni n’umwe mu batangiye kubengukwa n’ibigo bitandukanye yamamariza.

Isimbi Syvetha

Isimbi Cissy Syvetha yamamaye nka ‘Brendah’ biturutse kuri filime ‘Umuturanyi’.

Uyu mukobwa ni umwe mu bagarukwaho na benshi muri sinema nyarwanda kubera uburanga bwe n’ikimero cye gikurura abatari bake mu bakurikira iyi filime.

Uburanga bwe bwanatumye umuraperi Khalfan Govinda bakinanaga muri filime ‘Umuturanyi’ akora indirimbo yise ‘Brendah’ yamwitiriye ndetse anamusaba ko yayigaragaramo.

Sonia Mutako

Sonia Mutako uzwi ku mazina ya ‘Mutako’ biturutse kuri filime akinamo yitwa ‘Indoto Series’, aherutse kwiyambazwa na Bagenzi Bernard witegura gushyira ku isoko filime ye yise ‘The Two of Us’.

Uyu mukobwa uretse gukina filime, uburanga bwe butuma bamwe mu bahanzi bamwiyambaza mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo zabo.

Zimwe mu zo aheruka kugaragaramo ni iy’umuhanzi Gabiro Guitar wamwifashishije mu mashusho y’indirimbo ye yise ‘Koma’, undi wiyambaje uyu mukobwa akaba Ruti Joel wamukoresheje mu mashusho y’indirimbo ‘Rumata’.

Ange Muvunyi

Ange Nina Muvunyi amenyerewe muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Indoto Series’ aho akinamo yitwa ‘Mimi’. Ni umwe mu bakina sinema bakunzwe na benshi muri iki gihe.

Usibye gukina filime uburanga bwe bwatumye abengwukwa n’umuhanzi Andy Bumuntu amwifashashi mu mashusho y’indirimbo zirenze imwe zirimo ‘On Fire’ na ‘Igitego’ aherutse gukora.

Nyampinga Lea

Nyampinga Lea wamamariye muri filime y’uruheherekanye ya ‘Bamenya Series’ aho akinamo yitwa ‘Tamu’ ni umwe mu bakundwa n’abatari bake.

Uretse gukunda kumubona muri filime, uyu mukobwa muri iyi minsi yatangiye kubona amaduka atandukanye y’imyenda yamamariza.

Umutoniwase Nadia wamamaye nka ‘Muganga’

Umutoniwase Nadia amaze kubaka izina muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko muri Filime yitwa "Umuturanyi" aho akina ari ‘Muganga’ ikaba filime ya Clapton Kibonke.

Uretse kuba uyu mukobwa asanzwe azwi muri sinema y’u Rwanda yagerageje kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022 birangira atabashije kubona itike yo kujya mu ijonjora ry’ibanze ryatangaga abajya mu mwiherero.

Ni irushanwa yitabiriye nyuma yo kwitabira irya ’Miss Global Beauty Rwanda’ akanegukanamo ikamba rya Miss Popularity.

Ku rundi ruhande ariko uyu mukobwa akunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo n’abasore bazwi, mu minsi ishize byavuzwe ko akundana na Kwizera Olivier icyakora batandukana bidateye kabiri, kuri ubu akaba amaze iminsi bivugwa ko akundana n’umuraperi Jay Pac utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Irafasha Sandrine Reponse

Irafasha Sandrine wamenyakanye nka Swallah muri sinema nyarwanda biciye muri filime zitandukanye zirimo, ‘Matayo High School’ ‘Indoto Series’ na ‘City Maid’.

Irafasha Sandrine usibye gukina filime asanzwe ari n’umuhanzikazi kuva mu myaka itanu ishize yakoze indirimbo zirimo, ‘My Number One’, ‘Turibuka’ n’izindi.

Hari igihe waba ufite undi ubona utagaragaraye mu icumi twahisemo cyangwa ugasanga hari uwo twashyizemo atari abikwiye, birashoboka ko wadusangiza abo utekereza ubinyujije ahatanirwa ibitekerezo ku rubuga rwacu kandi nk’ubusanzwe ibitekerezo byanyu ni iby’agaciro kuri twe.