00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni bato bafite imbaduko: Mpa umwanya nkumurikire impano y’Itsinda 2 ForTrap

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 August 2023 saa 05:33
Yasuwe :

Iyo uraranganyije amaso mu matsinda ari muri Muzika Nyarwanda muri iki gihe biragoye ko wabonamo akora umuziki wa Hip hop utisukirwa n’ubonetse wese.

Abasore babiri b’imyaka 22, René Mugisha [Bakame] na Serge Manzi [Pilla Boy] bamaze imyaka itanu batangiye gukorana nk’Itsinda bise “2ForTrap” ubu ribarizwa mu biganza bya Top 5Sai.

Binjiye muri iyi sosiyete ya Patrick Uwineza nyuma yo gutsinda amarushanwa y’abanyempano yateguye yiswe FRIP 2019.

Ni abasore bigaragara ko bafite imbaduko binyuze mu ruhurirane rw’injyana zishamikiye kuri Hip hop zirimo Trap, Drill n’izindi.

Bakame na Pilla Boi (Rupyisi) bavuga ko hari bamwe babarenza ingohe bitwaje ko bakorera umuziki mu ntara mu Karere ka Musanze.

Ku ruhande rwabo bavuga ko mu Rwanda byagakwiye koroha ko umuhanzi aho yakorera umuziki hose byamworohera kugera mu gihugu cyose bitewe n’ubuso gifite, basaba abakunzi ba Muzika Nyarwanda kwita ku buhanga bw’umuhanzi aho kurebera ku gace akoreramo.

Mu gihe gito bamaze muri muzika bamaze gukora Extended Play (EP) ebyiri harimo iyo bise “Bakame” na “40 Mu Ijoro”.

“Bakame” igizwe n’indirimbo eshanu zirimo "Vumbuka", "Ubutunzi bw’umwijima", "Bakame", "Urupfu" na "Dawe".

Umuzingo muto (EP) baheruka gushyira ahagaragara ni “40 Mu Ijoro” ugizwe n’indirimbo eshanu zirimo, Mu mutuku, 40 Mu ijoro, Njyewe, Sakwe sakwe na Ndebera.

Ni uruhurirane rw’indirimbo zikubiyeho inkuru mpamo banditse bagendeye ku buzima babayemo ndetse no kuri bagenzi babo.

Twumvane EP (Extended Play) bise “40 mu ijoro”

“Imirongo 100” ni indirimbo baherutse gushyira hanze bakoze nyuma yo gukunda injyana yakozwe na Ehlerz na Producer Zed.

Iyi ndirimbo bahuriyemo na Maylo bayikoze mu rwego rwo kugaragaza ko buri muraperi wese w’umuhanga agendana imirongo idakama (amagambo aririmba) n’iyo waba umutunguye.

“Mu mutuku”

Iyi na yo ni inkuru yabayeho igaruka ku bavandimwe babiri babana mu nzu imwe gusa umwe muri bo (umukuru) yatawe muri yombi ubwo yari mu nzira zo gushakisha imibereho.

Nyuma yo kugorwa n’ubuzima murumuna we agatangira gushaka amaramuko harimo no kuyoboka umuziki.

“40 mu ijoro”

Iyi ni indirimbo yakozwe na Producer Trackslayer, ni yo bitiriye uyu muzingo muto (EP) ivuga ku nkuru y’umusore wafunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge bagaragaza ubuzima yari abayemo ari mu cyumba cya 40cm.

“Ndebera”

Iyi ni ndirimbo yatunganyijwe na Dr Nganji wo muri Green Ferry Music igaruka ku basore bakorera amafaranga bakayajyana mu bakobwa bakuruwe n’imyambarire yabo. Iyi ni nkuru baganirijwe n’inshuti yabo abagaragariza uko bigenda.

“Njyewe”

Ni indirimbo yumvikanamo ikinimba n’ibicurangisho gakondo bakoze bashaka kugaragaza ko umuziki w’u Rwanda nawo ushobora kugira injyana yihariye utasanga ahandi ku Isi.

“Sakwe sakwe”

Iyi ni indirimbo ibyinitse yatunganyijwe na Kina Beats, aba basore bayikoreye abashaka kwidagadura, iri mu Njyana ya Drill.

2ForTrap babarizwa muri TOP 5 Sai yazamuye amazina y'abaraperi bakomeye muri Muzika Nyarwanda mu myaka irenga 10 ishize
Mu myaka itanu bamaze batangiye umuziki bamaze gukora EP [Extended Play] ebyiri 'Bakame' na '40 Mu Ijoro'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages