00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni igitekerezo yagize afunze: AB Godwin yafunguye ishuri ry’indimi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 June 2024 saa 08:19
Yasuwe :

Mutimura Abed wamamaye nka AB Godwin mu gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yafunguye ishuri ryigisha indimi yise ‘Goodnews multitalents school’.

Nyuma yo gufungura iri shuri rimaze iminsi mike ritangiye gukora, AB Godwin yavuze ko ari umusaruro w’igitekerezo yagize ubwo yari mu igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere.

Mu 2023 nibwo AB Godwin yatawe muri yombi akurikiranyweho kugurutsa ‘drone’ atabifitiye uburenganzira, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse mu gihe cy’umwaka umwe, ibyatumye ahita ava mu igororero.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu musore yavuze ko mu igororero yahigiye amasomo menshi, rimwe muri yo rikaba gushinga ishuri ryigisha indimi.

Ati “Igihe nari mfunze nagize igitekerezo cy’ikintu nakora mu gihe nari kuba nsohotse, icyo gihe nibwo nibutse uburyo urubyiruko rukeneye amahirwe yo kwiga indimi ngira igitekerezo cyo gushing ishuri.”

Uyu musore ahamya ko nyuma yo gufungurwa yihutiye kuzuza ibyo yaburaga mu mwuga we wo gutunganya amashusho birimo gushaka ibyangombwa bimwemerera gutunga ‘drones’ hanyuma abona umwanya wo gushyira mu ngiro igitekerezo cye.

Ati “Ngifungurwa nihutiye gushyira ku murongo iby’ibyangombwa naburaga ngo nemererwe gutunga ‘drones’, nyuma yo kubishyira ku murongo noneho mbona gutangira urugendo rwo gushyira mu bikorwa igitekerezo nari maranye igihe.”

Iri shuri riherereye Kicukiro Centre, AB Godwin ahamya ko yaritangije mu bushobozi yagiye yizigama mu kazi gatandukanye akora kayobowe n’ibyo gufata amashusho no kuyatunganya.

Uretse gukora indirimbo z’abahanzi, AB Godwin akunze kwiyambazwa n’ibigo bitandukanye aba akeneye ko bakorana akabafatira amasusho yamamaza akanayatunganya.

Iri shuri rya AB Godwin ryigisha indimi zitandukanye zirimo Igifaransa, Icyongereza, Igishinwa, Ikidage, Igiswahili, Ikinyarwanda n’izindi nyinshi.

AB Godwin yamenyekanye mu gutunganya indirimbo z'abahanzi
Ishuri rya AB Godwin riherereye mu nyubako y'isoko rya Kicukiro
AB Godwin yafunguye ishuri ryigisha indimi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages