Igitaramo Orchestre Impala yari yatumiwemo cyaabye kuwa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017, aba bacuranzi bagombaga kuririmbana na Charly & Nina ariko ntibyashobotse.
Igitaramo kirangiye benshi bagaragaje ko batanyuzwe ku bwa Orchestre Impala itarabonetse, mu byanditswe ku mbuga nkoranyambaga bamwe bari bijunditse ubuyobozi bwa Team Production yatumiye aba bahanzi gusa ku giti cyabo bakisobanura bavuga ko ‘atari bo byaturutseho’.
Mu kiganiro na IGIHE, Justin Karekezi Umuyobozi wa Team Production yasobanuye ko mu myaka yose bamaze bategura ibitaramo byagiye bigenda neza ndetse ko bahaye umwanya abahanzi mu ngeri zose by’umwihariko abakomoka mu Rwanda haba abakoze umuziki mu gihe cyo hambere n’abakibyiruka.
Yashimangiye ko kuba Orchestre Impala itarabashije kuboneka mu gitaramo iherutse gutumirwamo ngo byatewe n’uko bamwe mu bacuranzi babuze impapuro z’inzira bityo haririmba Charly na Nina kuko ari bo babashije kubona ibyangombwa.
Yagize ati “Mu minsi ishize Impala zagize ikibazo cy’impapuro bituma igitaramo kigera bitarakemuka, ibi ndashaka kubigarukaho mvuga ko ari ibintu bibaho gusa byaratunguranye kuko twabimenye bitinze, ariko twakoze ibishoboka byose ngo gahunda ikomeze. Abahanzi bari bahari na bo baturutse mu Rwanda ari bo Charly na Nina, ndetse dufashwa n’abandi bahanzi bazobereye mu bya muzika nyarwanda harimo Mihigo Chouchou, Maréchal De Gaulle n’abandi, igitaramo kiraba kandi kigenda neza.”
Karekezi yongeraho ati “Twagerageje gusobanurira abinjiraga duhereye ku muryango ko Impala zitaje, ubyifuje agasubizwa amafaranga cyangwa agahitamo kwinjira, ababashije gukomeza twaganiriye nabo batubwira ko banyuzwe nubwo batabonye Impala, natwe rwose ntabwo twashimishwa ni uko abatugana bababazwa n’uko habayeho impinduka ku munota wa nyuma, ni ibintu byabayeho ariko bitari biteganyijwe.”
Munyanshoza Dieudonne [Mibirizi] umwe mu bagize Orchestre Impala de Kigali muri iki gihe yasobanuye ko kuba bataragiye mu Bubiligi byaturutse ku kuba barabuze impapuro z’inzira na bimwe mu byangombwa by’ibanze byari bikenewe ngo bajye gutaramira i Burayi.
Yagize ati “Icyo kibazo cyarabaye, urumva bari batubwiye ko tugomba kuzajyayo ariko abenshi muri twebwe bwari ubwa mbere, ntabwo turi tuzi ibisabwa, twabimenye bitinze.”
Charly na Nina bagiye gukomereza ibitaramo byabo mu Mujyi wa Paris, bazafatanya na Big Farious ndetse na Dj Pius. Orchestre Impala yo ngo irifuza kuzajya mu Bubiligi kuhakorera igitaramo cyisegura ku bafana.
Amafoto y’uko igitaramo Orchestre Impala yagombaga kuririmbamo cyagenze



















TANGA IGITEKEREZO