Ibi si ibyo mu Rwanda cyangwa ibya vuba aha , ariko na n’ubu benshi bakomeza kwibaza igituma aba banyamuziki batamarana kabiri kandi baratangiye bafite intego imwe.
Mu 1989 Soso Mado yiyemeje gutandukana na bagenzi be babanaga mu Itsinda ry’Abahanzi Orchestre Impala.
Icyo gihe iri tsinda ryari rimaze imyaka 14 rishinzwe, ryatangiye gucikamo ibice kubera amahari yari hagati ya Soso Mado na Sebanani André dore ko buri wese yumvaga ko hari icyo arusha bagenzi be kubera amafaranga basaruraga mu muziki bakoraga nk’abahanzi bigenga.
Icyo gihe, Mado yajyanye n’abavandimwe be ari bo Maitre Lubangi (François Rubangura) na Kali Wanjenje (Jean Pierre Karimunda) Sebanani agumana n’abandi barimo na Mimi La Rose, Tubi Lando (Abdul Latif Gasigwa) na Ngenzi Fidèle (Jakari).
Impala imaze gucikamo ibice bibiri, bose bahise bacika intege kuko indirimbo bahimbye muri icyo gihe zitakunzwe, bikaza gutuma n’ubundi bahagarika umuziki burundu.
Bongeye kuzura umutwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bongeramo amaraso mashya cyane ko bamwe bari baratabarutse.
Ibi bikwereka ko isenyuka ry’amatsinda aririmba mu Rwanda atari iry’ubu ahubwo ari ikintu cyahozeho kuva kera kandi cyagiye gikurikirana n’andi matsinda nka ‘The Brothers’, ‘Urban Boyz’, ‘Dream Boyz’, ‘TBB’, ‘Just Family’ ndetse iriheruka gutandukana mu buryo butunguranye rya Juda Muzik, ryari ritangiye kuzamuka neza.
Ni n’icyuho gikomeye, kubura izi mbaraga z’abanyamuziki baba biyemeje gusenyera umugozi umwe, cyane ko abazi imigani Nyarwanda, bavuga ko ’ababiri bishe umwe!’
Mu gushaka umuzi wo gutandukana, IGIHE yaganiriye na bamwe mu banyamuziki bahoze mu matsinda yakanyujijeho mu Rwanda bagendeye ku bunararibonye bwabo batugaragarije igituma amatsinda y’abanyamuziki atamara kabiri.
Iyo uvuga ku isenyuka ry’amatsinda y’umuziki hari abakomoza ku izina “The Brothers”, ribibutsa indirimbo nka ‘Byabihe’, ‘Nyemerera’, ‘Yambi’, ‘Sawa sawa’ n’izindi.
Danny Vumbi waririmbye muri iri tsinda afata itsinda ry’umuziki nk’ikiremwa kivuka, kigakura nyuma kigasaza.
Avuga ko igituma itsinda ritamara igihe kinini ari ubwumvikane buba buke hagati y’abagize itsinda ahanini buvuka iyo batangiye gukura mu myaka.
Ati “Amatsinda y’abanyamuziki mba mbona ameze nk’ibiremwa bivuka bigakura bikanasaza. Nta tsinda rishobora kubaho ibihe byose, na P Square bari impanga ariko na bo baratandukanye nubwo basa n’abongeye kwihuza.”
“Kubera ko atari umuntu umwe wifatira ibyemezo n’iyo aganiriye na bagenzi be hari igihe batumva ibintu kimwe, aho ni ho hava gushwana. Iyo kumvikana bitabayeho rero usanga umwe afata umwanzuro wo kwikorana kugira ngo agire amahoro.”
Yatanze inama agaragaza ko gushinga itsinda atari bibi ariko bikwiye kuba umushinga w’igihe gito nk’imyaka itanu, ishobora kongerwa.
The Brothers yatangiye kuririmba mu 2004 icyo gihe itangizwa na Danny Vumbi na Victory Fidèle Gatsinzi (Vicky) bahuriye muri KIE nyuma Fikiri Nshimiyimana (Ziggy 55) yiyunze kuri bo mu 2006.
Nyuma y’indirimbo 29, mu 2011 iri tsinda ryaje gusenyuka bivugwa ko icyo bapfuye ari uko hari abitanga cyane, abandi ibikorwa by’itsinda ntibabishyiremo imbaraga.
Kuri ubu Danny Vumbi ni we usa n’ugikomeje umuziki dore ko vuba aha aherutse kumurika album yise ‘365’.
Ntiwavuga umuziki Nyarwanda ngo wibagirwe Itsinda Just Family ryafashije benshi kwidagadura binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Nyorohereza’, ‘Bareke’, ‘Bakubwire’, ‘Bindimo’ n’izindi.
Bahati uri mu bahoze muri iri tsinda avuga ko kenshi amatsinda adapfa amafaranga gusa ahubwo rimwe na rimwe iyo bamaze gukura buri umwe atangira kugira inshingano ku giti cye bigatuma umwanya aharira itsinda ugabanuka.
Ati “Iyo itsinda rihuriyemo abantu barenze babiri, batangira bafite intego imwe ariko niba twarabanaga muri ghetto ejo amafaranga yaboneka nkatangira kwibana urumva inshingano ziba nyinshi kuko ntangira gushakisha n’ahandi nakura amaramuko.”
Yavuze ko iyo bigenze bityo, wa mwanya wahaga itsinda uwugabanyamo kabiri ukajya muri studio undi yagiye mu kandi kazi ku buryo mutangira kubusanya gahunda.
Yakomeje ati “Ikindi ni uburyo itsinda ryinjiza, hari igihe mujya mu gitaramo undi muhanzi mwagihuriyemo ari umwe ahawe amafaranga angana n’ayo mwahawe ugatangira kwibaza
ukuntu mwe mugiye kugabana bigatuma utekereza byinshi, ukumva na we wakora wenyine kugira ngo uzajye uhembwa imbumbe.”
Itsinda rya Just Family ryari rigizwe na Bahati, Croidja, Jimmy na Kim Kizito nubwo nyuma ryaje kongerwamo uwitwa Chris icyakora kugeza ubu rikaba ryarasenyutse burundu.
Nyuma y’uko itsinda rya Just Family risenyutse burundu, Bahati yinjiye muri sinema.
Uretse sinema, Bahati yahishuye ko ari no gukora umuziki kugeza ubu akaba afite indirimbo ziri muri studio ategereje gushyira hanze.
Abitabiriye ibitaramo bitandukanye bya Primus Guma Guma Super Star ntibazibagirwa umurindi w’Itsinda TBB, ryari rihuriyemo MC Tino, Bob na Benja.
Iri tsinda ryakunzwe na benshi binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Vuza ingoma’, ‘Ndashaka Umukunzi’ ‘Unshyira High’ , ‘Mbwiza ukuri’ n’izindi.
MC Tino wahoze muri iri tsinda agendeye ku bunararibonye amaze kugira abona abagize itsinda bakwiriye gukora bafitanye amasezerano y’akazi uyarenzeho agahanwa.
Ati “Buriya ikibyica ni ukutagira amasezerano y’akazi. Umuziki ni ubushabitsi kandi kumenya gahunda z’itsinda biragoye cyane ndetse biranahenze. Nk’ubu ujya gukodesha imyenda ugasanga ugiye gufatira buri muntu nyamara ku muntu umwe we biba byoroshye.”
“Ubundi hakagombye kubaho amasezerano y’akazi utayubahirije akabihanirwa, usanga umwe akunda kujya studio cyane undi ahaboneka rimwe na rimwe, ugasanga yagiye kwirebera umupira undi nawe ari mu bindi.”
Yavuze ko mu gihe itsinda riri mu gitaramo, hari umwe uba washoye byinshi mu ruhande rwe, mu gushakisha imyambaro, amatike cyangwa imodoka ibatwara "noneho mwajya guhembwa hakazamo ibyo kugabana mukanganya ako kantu nako gateza ibibazo.”
TBB ni itsinda ryakunzwe na benshi guhera mu 2012 binyuze mu njyana ya Dancehall, mu 2017 MC Tino yiyomoye kuri bagenzi be atangira urugendo rwo kwikorana.
Abasigaye na bo bamaze igihe gito baretse umuziki, nyuma mu 2018 barongera baragaruka gusa ntabwo byarambye, kuri ubu iri tsinda nta rigihari.
Amateka ya muzika Nyarwanda agaragaza ko mu bihe bitandukanye amatsinda y’abaririmbyi yagiye agira uruhare rukomeye mu kwiyubaka kwawo no guteza imbere abahanzi ubwabo.
Kuva mu myaka yo mu 1970 kugera mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga ahanini umuziki wari ugizwe n’amatsinda y’abacuranzi barimo Orchestre Impala, Nyampinga, Les Copains n’ayandi menshi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Orchestre zacitse intege ahubwo hatangira andi matsinda akora umuziki wari utandukanye n’uwakorwaga n’abababanjirije.
Aya matsinda na yo uko imyaka ishira indi igataha arangwa no gusenyuka bya hato na hato, n’asigaye kuri ubu asa n’aho ahagaze ku kuguru kumwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!