Ibi birori bitegerejwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa 18 Nyakanga 2026. Hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo umukino wa gicuti ndetse n’igitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba Rayon Sports.
Mu bahanzi bazatarama harimo Bull Dogg na Kitoko, bazasusurutsa abafana b’iyi kipe.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kitoko yavuze ko yishimiye kuba agiye gutaramira abakunzi ba Rayon Sports, ashimangira ko iyi kipe yakuze ayikunda kuko akomoka i Nyanza.
Ati "Ni ikipe y’iwacu. Nubwo ntakunze gukurikira cyane iby’umupira w’amaguru, nakuze nyikunda kandi ndacyari umufana wayo. Ni iby’agaciro kuba uyu munsi bantoranyije ngo nzaririmbe mu birori byayo, nanjye niteguye kubaha ibyishimo."
Kitoko yavuze ko ategereje kuzagirana ibihe byiza n’abakunzi ba Rayon Sports, cyane ko ari bwo bwa mbere agiye kubataramira.
Ati "Ni ubwa mbere ngiye gutaramira abafana ba Rayon Sports. Ahari byatewe n’uko mu myaka ishize nahise njya kuba hanze y’u Rwanda, bituma ntabona amahirwe yo kwitabira ibikorwa nk’ibi. Ariko sinzi impamvu ari bwo bwa mbere bibaye."
Uretse ibitaramo by’umuziki, Umunsi w’Igikundiro uzarangwa n’umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Gor Mahia F.C yo muri Kenya. Uyu kandi ni wo munsi iyi kipe izamurikira abafana abakinnyi izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2026/2027.
Nyuma y’ibi birori, Rayon Sports izahita yinjira mu myiteguro ya CECAFA Kagame Cup, mbere yo gutangira umwaka mushya w’imikino uzaba urimo Shampiyona y’u Rwanda ndetse n’imikino ya CAF Confederation Cup.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!