00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni kure! I Gitwa mu itongo ribitse amateka y’ikirangirire Nyungura Corneille (Amafoto & Video)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 25 January 2018 saa 12:29
Yasuwe :

Nyungura Corneille wubatse izina rikomeye ku Isi cyane mu bakunda umuziki w’Igifaransa akaba umwe mu bahanzi b’ibirangirire bafitanye isano ya hafi n’u Rwanda, akomoka ku musozi wa Nyanza ubu ni mu Karere ka Huye ahitwa Gitwa mu Kagari ka Rukira.

– Nyungura Corneille, ikirangirire ku Isi muri muzika
– Umuhanzi w’impu ebyiri, afite amaraso y’i Butare; mu bitabo bikaba imbusane
– Iwabo kuri gakondo ni i Gitwa, ku gasozi gato kitegeye Ibisi bya Huye
– Aha yahanywereye umutobe mwinshi akiba mu Rwanda
– Iwabo ni itongo, ubu ricungwa na nyirasenge basa cyane
– Nyirasenge ati “Nsaba Imana kumpuza na Corneille wenda ngahita mpfa”

Ibyerekeye imizi nyayo ya Corneille bigibwaho impaka ku bw’impamvu zitandukanye, ndetse hari n’abashidikanya ku nkomoko ye, bakamwita umunya-Canada w’umunyempano wavukiye mu Budage; bakarenza amaso u Rwanda igihugu cyamwibarutse.

Umunyamakuru wa IGIHE yakoze ubucukumbuzi amenya neza umusozi Corneille avukaho bityo afata urugendo ava i Kigali yerekeza i Gitwa ahari amatongo ya Nyungura Emile se w’uyu muhanzi. Muri aka gace Corneille yahabaye igihe gito ndetse yaherekezaga ababyeyi be igihe cyose bazaga kuhasura bavuye i Kigali.

Ugeze mu Mujyi wa Huye kuri Hotel Faucon ufata umuhanda ureshya na kilometero eshanu n’imisago, uca kuri Ngoma ukarenga udusanteri twa Matyazo na Magonde ugaterera umusozi wa Nyanza aho hejuru niho Nyungura Emile yari yarubatse inzu yabarwaga mu za mbere nziza mu 1974.

Itongo rya Nyungura Emile ubu ricungwa na nyirasenge wa Corneille witwa Karuranga Ancilla, umukecuru uzi kuganira cyane ariko nta munota ushira atakubwiye ko ahora anyotewe no kuzabona Corneille aheruka kubona bwa nyuma muri Mutarama 1994.

Iri tongo rikikijwe n’urutoki n’umurima ubu wasaruwemo ibishyimbo bya mutiki, aha kandi haracyari ibimenyetso byibutsa abo mu muryango umuvandimwe wabo Nyungura Emile. Iyo uritembereyemo bakwereka aho se wa Corneille yaparikaga imodoka, aho yakundaga kwicara ku manywa aruhuka n’ibindi.

Ni kure…

Uturutse i Kigali ukajya kuri gakondo ya Nyungura Corneille harimo urugendo rurerure, ururambuye rureshya n’ibirometero 140.

Ni kure! Narahasuye, hambere kure ariko ngezeyo naranezerewe! Nateguye bwa mbere urugendo rwo kuzajya kuhasura muri Gicurasi 2017 birananira, nongeye kugerageza mu Ugushyingo 2017, nabyo biranga. Nongeye guhanyanyaza mu ntangiriro z’iki cyumweru ariko nabwo ngenda mfite gushidikanya gukomeye.

Impamvu ni imwe, abasigaye bo mu muryango wa Corneille ntibifuzaga na rimwe kurebana n’umuntu uwo ari we wese mu maso ababaza ku byerekeye Nyungura Emile n’abamukomokaho bose. Byaruriraga cyane nyirasenge wa Corneille iyo yumvaga ko umuntu ushaka kuza iwe ari umunyamakuru kuko ngo ‘hari abazaga bazanywe n’izindi mpamvu’.

IGIHE yageze ku itongo rya Nyungura Emile [se wa Corneille] bigoranye cyane. Mbere yo kugirana ikiganiro na nyirasenge wa Corneille yansabye ikarita y’akazi arangije ajya kwiherera avugira kuri telefone iminota igera kuri 15.

Yagarutse afite gushidikanya ku maso arangije arambwira ati "Erega Karinda [musaza we wajyanye Corneille muri Canada] yambujije kuvugana namwe. Ese ubundi Corneille twamuretse?"

Yageze igihe arabyemera ariko nabwo ubona adafite umutima utuje ndetse ambwira ingingo atifuza ko tuvugaho.

Ku musozi wa Nyanza, i Gitwa…

Abahatuye benshi ntibazi Corneille gusa abakuze bo bazi cyane Nyungura Emile. Umukecuru utuye hafi y’itongo rya Nyungura we yagize ati “Ndamwibuka cyane Mili [Emile], yacaga hano atwaye imodoka yera, yari umukire w’umusirimu’.

Ugiterera umusozi wa Nyanza [ubu usigaye witwa Gitwa] uhura n’undi muhanda munini w’imodoka winjira mu gace gahingwamo urutoki cyane, uyu ni wo ukugeza ku itongo rya Nyungura. Yawuharuje mu 1974 akimara kubaka inzu nziza yarongoreyemo Mukarubuga Pascasie [nyina wa Corneille].

Ubu iwabo wa Corneille ni itongo, ukihagera ubona ko ryahoze rituwemo n’abifite. Karuranga [nyirasenge wa Corneille] na we yabishimangiye ati “Musaza wanjye Emile yari umukire nubwo yavukaga mu bakene, yari azi gukora kandi yari yarize araminuza.”

Nyungura Emile wari umuhanga mu by’amashanyarazi mbere y’urupfu rwe ngo yari Directeur Général muri Minisiteri yitwaga MINITRAPE. Yakoze ubukwe mu 1976 akirangiza kaminuza, we na fiancé we Mukarubuga Pascasie bakundaniye i Ruhande aho bigaga; bakimara gukora ubukwe bahise bajya kwiga mu Budage aho Corneille yavukiye ku wa 24 Werurwe 1977.

Corneille yagarukanye n’ababyeyi be mu Rwanda akiri muto aba ari naho akurira ahava bamaze gupfa mu 1994 asubira mu Budage aho yavuye ajya muri Canada kwiga itumanaho muri Kaminuza yitwa Concordia i Montreal.

Nyungura Emile yari mwene Habinshuti Alexandre na Nyirafaranga Euphrasie, yavukanaga n’abandi bana Karanganwa Camille, Karinda Léodomir [wari umunyamakuru kuri Radio Rwanda] na Mukakarinda Leonille (bose baba muri Canada); mu Rwanda hasigaye Karuranga Ancilla ubu ucunga imirima y’ababyeyi ba Corneille.

Ibyo nyirasenge wa Corneille amwibukiraho akiri umwana

Yagize ati “Yari umuhanga mu ishuri, yakundaga kwiga cyane agakunda kuririmba cyane, yarabikundaga na kera. Ndamwibuka cyane mu 1989, nari nabatirishije umukobwa wanjye nyina wa Corneille yamubyaye muri batisimu, icyo gihe yari akana ubona kishimye, afotora mu kiliziya hariya i Karama.”

Yongeyeho ati “N’ahandi mwibuka, baje kumpemba nabyaye aha inama ababyeyi be ko banzanira amakara n’imbabura y’icyuma. Ubundi bajyanaga inkwi ariko we yanzaniye imbabura y’icyuma, yarambwiye ati ‘abavuze ngo bajyana inkwi ariko nakuzaniye amafaranga yo kugura amakara.”

Karuranga Ancilla arasa cyane na Nyungura Corneille

“Icyo gihe muri Nyaruguru abantu ntabwo bacanaga amakara, abayacanaga babaga bakize cyane. Ibyo bintera kumukumbura cyane, icyazampa ngo azaze mu Rwanda tumubone.”

Inshuti yo mu buto ya Corneille itwara moto i Kigali

Corneille akiba mu Rwanda ngo yakundaga abo mu muryango we mu buryo bukomeye, gusa umwe mu nshuti ze zo mu buto mu bana babyirukanye ubu akora akazi ko gutwara moto i Kigali, ngo bakibyiruka barakundanaga cyane.

Karuranga ati “Afite mubyara we yakundaga cyane uba i Kigali, ubu we yabaye umumotari. Ni umwana wa murumuna wanjye, barakundanaga mu buryo bukomeye…”

Yongeyeyo ko Corneille yari umwana wakundaga kwita kuri ba se wabo na ba nyirasenge. By’umwihariko ngo yakundaga Karuranga kuko barasaga cyane.

Ati “Yaravugaga ati ‘nzajya nijyana muri Nyaruguru ninkura naramaze kugura imodoka’. Yashakaga ko bajya bamureka akaza kunsura wenyine, twarasaga cyane maze akankunda.”

Karuranga Ancilla iyo avuga kuri musaza we Nyungura Emile amarira amuzenga mu maso, iyo ageze kuri Corneille hari igihe bimunanira kwihangana amarira agashoka ku matama.

Yavuze ko aherukana na Corneille n’umuryango we muri Mutarama 1994; baherukana ubwo bashyinguraga umwe mu bo mu muryango wabo witabye Imana. Ni nabwo yabonye bwa nyuma abisengeneza be Corneille, Christian, Florien na Delphine.

Muri 2016 Corneille Nyungura yasohoye igitabo yise "Là où le soleil disparaît" kivuga ku buzima yanyuzemo, ni nabwo yatanze ubuhamya ko umuryango we wishwe n’abasirikare ba FPR.

Umwe mu muryango wa Corneille [utifuje ko tuvuga izina rye] avuga kuri uru rupfu yagize ati “Corneille yari yihishe mu kabati asohotse asanga imirambo iryamye hasi […] Urumva ntabwo yapfa kumenya uwabishe, ibijyanye n’ibyo byose avugirwa na se wabo Karinda Leon wamujyanye muri Canada, yari muto we ntabwo abizi.”

Ibi bijya guhura n’ibyo Alain Billen, Umubiligi w’imyaka 63 ukunze gukurikirana politiki zo mu bihugu bya Afurika, yavuze mu nyandiko yise ‘Corneille accuse et travestit sa propre histoire!’ yagaragaje impamvu nyamukuru zinyomoza ibyo Corneille yanditse mu gitabo ndetse n’impamvu zaba zibimutera.

Asobanura impamvu Corneille abeshyera abasirikare ba FPR ashingiye ko ubwo umuryango we wicwaga ku wa 15 Mata 1994, Umujyi wa Kigali wayoborwaga n’ingabo za FAR (Forces armées Rwandaises), nta ngabo za FPR zari ziwurimo keretse nkeya zabaga mu Nteko Ishinga Amategeko na zo zitigaragazaga ku bwo gutinya kwicwa.

Mu nyandiko ye Billen anyomoza Corneille ashingiye ku kuba Se yari umunyapolitiki, ishyaka ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho, akavuga ko ibi byagombaga gutuma agira ubwoba bw’uko azicwa nkuko byagendekeye abandi batavugaga rumwe n’ubutegetsi mu gihe cya Hutu Power.

Mu buhamya bwe buri muri icyo gitabo, ni ubwa mbere yavuze ko abasirikare babiri ba FPR aribo bishe umuryango we, nyamara mu biganiro byinshi yagiye atanga mu bitangazamakuru mpuzamahanga, yakunze kugaragaza ko adashaka gukomoza kuri icyo kibazo.

Corneille azaza mu Rwanda ryari?

Karuranga yabwiye IGIHE ati “Ntakunze kuduha amakuru cyane ariko abandi baba bari kumwe bambwira ko Corneille yifuza ko u Rwanda rwamera neza abantu bagasabana. Uko n’igihugu kimwifuza, umuryango we birarushaho ariko igihe kizagera aze kuko na Leo Karinda yari yaragiye kera cyane mu 1973, no mu rugo baratubwiraga ngo ntitukavuge ko akiriho kuko yabaye inyenzi ariko igihe cyarageze araza bigenda neza, na Corneille azaza.”

Yavuze ko ahora ahatira Corneille kugaruka mu Rwanda bakamubona kuko hashize imyaka myinshi, ngo iteka bamubwira ko igihugu gitekanye kandi cyateye imbere ariko ntarafata umwanzuro wo kuza.

Stromae na we yabanje kwiyumvira yanga kwihuza n’igihugu cya se Rutare Pierre gusa bigeze muri 2015 araza ahakorera n’igitaramo cy’amateka ari nabwo yunamiye bwa mbere umubyeyi we.

Corneille Nyungura na we aracyaseta ibirenge gusa abavandimwe be bari mu Rwanda bizeye ko igihe kizagera akagaruka ku ivuko. Nyirasenge ati “Igihe kizagera aze, nicyo mpora mutitiriza musaba ko yaza iwacu, azabyumva…”

Corneille, umwana wakuriye mu muteto

Karuranga Ancilla avuga ko Corneille yavukiye mu munezero biturutse ku bukire n’ubuzima bwiza umuryango we wabagamo gusa ngo yaje guca mu bibazo n’ibizazane ari nacyo kimuha icyizere ko igihe kizagera akemera gutaha.

Ati “Mutekereza nk’umugabo w’intwari wabanje gukurira mu muteto ariko aza guhura n’ibibazo arakamirika. Nicyo kindema umutima ko ibyifuzo byacu bizasohora.”

Nyirasenge wa Corneille avuga ko afite abandi bavandimwe be batatu baba muri Canada ariko ngo uwo akumbuye kurusha ibibaho byose ku Isi ni Corneille. Ngo hari igihe yumva asaba Imana kuzamuhuza na Corneille wenda agahita apfa.

Corneille na nyina Mukarubuga Pascasie

Yagize ati “Numva mukumbuye kumubona amaso ku yandi, n’iyo nahita mpfa cyangwa ntituzongere kubonana ariko nkamubona inshuro imwe nibura, kandi rero ndacyafite ibyiringiro kuko abadapfuye barabonana.”

Mu ndirimbo, Corneille yumvikanisha kuzinukwa

Mu magambo aririmba, Corneille ajya agaragaza kubihirwa n’ubuzima, kuzinukwa, no kuba atajya akunda kugaruka na rimwe mu Rwanda ahaguye abo mu muryango we bose.

Gusa, afite icyindi cyiciro cy’indirimbo yahimbye ashimagiza u Rwanda nka ‘paradizo nto’. Mu ndirimbo yise ‘Iwacu’ ataka iwabo ko ari igihugu gituwe n’abantu beza, gifite ikirere kizira izuba ricana mu buryo bubangamira abantu bityo agasaba abantu bose kukigana bakajya kukiruhukiramo.

Mu ndirimbo ‘Rêves de Star’ nabwo avuga neza u Rwanda igihugu kiri mu mutima wa Afurika umugabane wamwibarutse, kirangwamo ibyiza gusa nubwo kitigeze ibihangange nka Georges Weah cyangwa Kavanagh. Muri ‘Les sommets de nos vies’ yasohotse mu 2013 ho avugamo uburyo ajya arota yagarutse i Kigali

Uyu muhanzi kandi yavuze ko umugore we Sofia de Medeiros yamubereye ubwugamo yihishamo agahinda n’ibikomere yasigiwe no kubura ababyeyi. Uyu mugore ngo ni we wamushyizemo imbaraga zo gukora cyane umuziki ari na wo umutunze.

Corneille na Sofia bashakanye mu 2006 . Mu 2011 bibarutse imfura, icyo gihe yavuze ko uyu mwana yamugaruye icyanga cy’ubuzima ndetse ngo ni we abonamo isura y’umuryango we.

Ubu bafitanye abana babiri, imfura yitwa Mérick Nyungura ndetse aherutse kubona murumuna we utaragiye cyane mu itangazamakuru.

Corneille n’umuziki

Yatangiye kugaragaza impano mu muziki mu 1993 ubwo yitabirira irushanwa ryo kuririmba ryategurwaga na Televiziyo Rwanda abasha kwitwara neza bimubera intangiriro y’ubuhanzi bwe.

Mu 1998 nyuma y’igihe gito ageze muri Canada yihuje na Pierre Gage ndetse na Gardy Martin (Gardy Fury) bashinga itsinda ry’ abaririmbyi b’injyana ya R&B yitwaga O.N.E, bitewe n’ ubuhanga bari bafite, baje guhindura izina bitwa Zoukin. Itsinda ryaje gusenyuka mu 2001 buri wese akora ku giti cye ari nabwo Corneille yakoze album ye ya mbere.

Mu 2002 nibwo Corneille yatangiye ku migabane yose, ni nabwo yakoze imishinga myinshi n’abahanzi bakomeye ku Isi nka La Fouine, Nathalie Loriot, Daddy Mory, K-mel, Sniper, Nadiya, Sheraz n’ abandi.

Indirimbo “Parcequ’ on Vient de Loin” yamugize ikirangirire ndetse yatumye azenguruka ibihugu bitabarika acuranga bityo izina rye ryandikwa hose ku Isi. Yahawe ibihembo bikomeye birimo icya NRJ Music Awards[nka Artiste masculin francophone mu 2007], yatwaye ibihembo bitatu bya Gala des prix SOBA muri 2008.

Mu 2005 yatwaye igihembo cya European Border Breakers Awards[nka Meilleur artiste français], mu 2014 yitabiriye irushanwa rya Danse Avec Les Stars n’ibindi bitabarika byamuhuje n’ibihangange.

Ikiganiro kirambuye na kirasenge wa Corneille

Karuranga Ancilla ucunga itongo rya se wa Corneille i Gitwa
Uyu mukecuru aheruka kubona Corneille i Nyanza muri Mutarama 1994
Karuranga mu ruganiriro ubwo IGIHE yamusuraga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2018
Karuranga iyo avuga kuri Corneille ubona yatwawe n'intekerezo
Umunyamakuru wa IGIHE ubwo yasuraga nyirasenge wa Nyungura Corneille i Gitwa
Mu matongo ya Emile Nyungura hakuno y'umusozi wa Huye
Hariya hateye igiti cya avoka niho se wa Corneille yaparikaga imodoka ye kera
Nyungura Corneille yabaye aha kera bakiva mu Budage
Nyungura Corneille, ubu ni umuhanzi w'icyamamare ku Isi
Nyungura Emile n'umuryango we bahoze batuye ku musozi wa Nyanza ubu hitwa Gitwa
Nyirasenge wa Nyungura Corneille ahora amutitiriza ngo azagaruke mu Rwanda
Corneille ubwo yari mu irushanwa rya Danse Avec Les Stars

Muri iyi ndirimbo yifashishije Miss Sonia Rolland mu mashusho


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages