00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni nde uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2017?

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 24 February 2017 saa 10:59
Yasuwe :

Abakobwa 15 b’indobanure mu gihugu abashinguye, ab’inzobe, ab’imibiri yombi, ab’ikimero cyiza bazi n’intambuko nk’inyambo, bafite ubwiza bushimangirwa n’ubumenyi bahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda uzatorwa kuwa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017.

Iki gikorwa cyatangiye kuwa 10 Mutarama 2017, gitegurwa na Rwanda Inspiration Back Up ifatanyije na Banki ya Cogebanque n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryazengurutse mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali hatoranywa abeza kandi b’abahanga kurusha abandi. Ku rwego rw’igihugu ubu hasigayemo abakobwa 15 bari guhatanira umwanya wa mbere.

Aba bakobwa bose, buri wese ari kuvugwa afite umwihariko we ndetse mu itangazamakuru baza imbere mu bagarukwaho cyane buri wese mu buryo bwe bwihariye.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, abakobwa bamaze mu mwiherero, bigishijwe byinshi birimo kumenya kuvugira mu ruhame, intambuko iranga Nyampinga, indangagaciro z’umuco n’andi masomo atandukanye.

Buri wese wakurikiranye iri rushanwa afite umukobwa ashyigikiye kandi yifuza ko yagirwa Nyampinga w’u Rwanda agasimbura Mutesi Jolly wo muri 2016.

Irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda ryatangiye mu 1993 icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, ryambitswe Bahati Grace mu 2009, mu 2012 rihabwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane arihabwa muri 2015 hanyuma mu mwaka wa 2016 asimburwa na Mutesi Jolly.

Mu bishingirwaho batoranya uwitwa Nyampinga, ngo babanza kureba uburanga, igikundiro n’ikimero byose bikabarirwa amanota. Nyampinga kandi aba ahiga abandi mu bumenyi no kumenya gusubiza ibibazo abazwa, iyi ngingo Ngo niyo ihabwa agaciro cyane kurusha izindi.

Ashimwe Fiona Doreen
Uwase Hirwa Honorine
Iradukunda Elsa
Mukabagabo Carine, afite imyaka 20 metero 1,77 n’ibiro 70
Mukunde Laurette
Nadia Mutesi
Iribagiza Glory, afite imyaka 19 metero 1,71 agapima ibiro 55
Kalimpinya Queen
Shimwa Guelda
Umuhoza Simbi Fanique
Umutesi Aisha
Umutoni Pamela
Umutoni Tracy Ford
Umutoni Uwase Belinda
Umutoniwase Linda

Ni nde ukwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda muri bose?

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages