00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yakebuye abahanzi bihunza ibikorwa byo Kwibuka, bakajya mu myidagaduro hanze y’u Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 April 2026 saa 05:36
Yasuwe :

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yakebuye abahanzi bacunga ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigeze bakajya gukorera ubuhanzi bwabo hanze y’u Rwanda.

Ibi Dr. Murangira yabigarutseho mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda ubwo yakomozaga ku bihe Igihugu kiri kwinjiramo byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomoje ku bahanzi, abibutsa ko ari ubugwari gucunga ibihe byo kwibuka bigeze bakava mu gihugu, bakajya gukorera ubuhanzi hanze yacyo.

Ati “Umwaka ushize hari abahanzi twabonye bahitagamo kuva mu gihugu bakajya ahandi kuhakorera ubuhanzi ni igikorwa cy’ububwa, cy’ubugwari. Ntabwo wajya uza gusarura amatunda iki gihugu cyageze mu gihe cy’amahoro mu gihe cy’urugamba ngo wowe uhunge.”

Dr. Murangira yibukije abahanzi ko bakwiye kujya baguma mu gihugu bakifatanya n’Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka, bagafasha mu guhangana n’ibikorwa bishaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Guma hano nawe ukoreshe bwa buhangange bwawe sosiyete nyarwanda yaguhaye duhangane n’iki kintu gishaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, gishaka kudusubiza inyuma.”

Abandi yikijeho ni urubyiruko rwifata mu bihe byo Kwibuka rugakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo kwishimisha, ahamya ko bidakwiye.

Ati “Kwibuka ni ibya buri wese si iby’igice kimwe, umwaka ushize twabonye abateshutse bakora ibiganiro kuri TikTok ubona ko ari ibyo kwishimisha.”

Ku rundi ruhande, Dr. Murangira yibukije urubyiruko ko imbuga nkoranyambaga zitabereyeho gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ahamya ko abazihisha inyuma bakabikora, ukuboko k’ubutabera kubategereje.

Ati “Imbga nkoranyambaga ntabwo zabereyeho gukoreshwa ngo hakwirakwizwe ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya guhakana ndetse n’imvugo z’urwango. Uko wakumva kose ngo uri kure ya hehe, ntabwo uzaba kure y’ukuboko k’ubutabera kuzakugeraho byanze bikunze.”

Dr. Murangira yanakebuye urubyiruko rujya rugwa mu mutego wo gusangiza ababakurikira amashusho, amafoto cyangwa ibindi birimo ubutumwa bwo gupfobya, guhakana cyangwa gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yakebuye abahanzi n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza imyitwarire idahwitse mu bihe byo Kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages