00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni uwuhe muhanzi w’intyoza ukwiye kwegukana miliyoni 24 za Bralirwa?

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 28 August 2014 saa 11:53
Yasuwe :

Ku itariki ya 15 Werurwe nibwo batangiye urugendo rwo kwegukana miliyoni 24 zitangwa na Bralirwa muri PGGSS ari abahanzi 10, uko iminsi yagiye yicuma ab’intege nke mu muziki bavuye mu nzira baharira batatu bashoboye ari nabo bagiye kuvamo uwegukana igikombe.
Kuwa 12 Nyakanga 2014 wari umunsi w’ishiraniro ku bahanzi 10 bahataniraga PGGSS4. Bari bamaze amezi agera kuri 6 bahatana kugira ngo habonekemo batatu b’intyoza. Byari agahinda kuri barindwi basezerewe: Christopher, Sentore, Teta, (…)

Ku itariki ya 15 Werurwe nibwo batangiye urugendo rwo kwegukana miliyoni 24 zitangwa na Bralirwa muri PGGSS ari abahanzi 10, uko iminsi yagiye yicuma ab’intege nke mu muziki bavuye mu nzira baharira batatu bashoboye ari nabo bagiye kuvamo uwegukana igikombe.

Kuwa 12 Nyakanga 2014 wari umunsi w’ishiraniro ku bahanzi 10 bahataniraga PGGSS4. Bari bamaze amezi agera kuri 6 bahatana kugira ngo habonekemo batatu b’intyoza. Byari agahinda kuri barindwi basezerewe: Christopher, Sentore, Teta, Amag, Senderi, Active na Young Grace.

Kuva uwo munsi kugeza ubu, Jay Polly, Dream Boyz na Bruce Melody, biyumvagamo akanyabugabo, igikundiro n’ubuhanga kurusha abasezerewe, gusa na bo hari urugamba bafite kuwa Gatandatu tariki ya 30 Kanama ndetse uzarusimbuka ni umurashi ubahiga intambwe.

Muri batatu basigaye mu irushanwa, harimo umwe ukunzwe kubarusha, ushyigikiwe kandi wishimirwa n’abafana, wakoze cyane ari nabyo bizamuhesha igikombe.

Batatu basigaye mu irushanwa bafite amahirwe angana imbere ya ziriya miliyoni 24 uwa mbere azegukana. Muri aba bahanzi bose harimo umwe uzahabwa aya mafaranga kubera ingufu n’ugukundwa kwe bizaba byagaragariye amaso y’akanama gatanga amanota.

Ku itariki ya 30 Kanama 2014 nibwo Jay Polly, Bruce Melody na Dream Boyz bazahatana bwa nyuma mu maso y’akanama nkemurampaka. Amanota azatangwa hakurikijwe imiririmbire yabo ya Live, imyitwarire yabo imbere y’abafana n’uburyo bakunzwe. Umuhanzi uzabyuzuza ni we uzahabwa igikombe.

Uretse aka kanama gatanga amanota, abafana ubwabo bahawe umwanya wo gutora umuhanzi bumva ufite imbaraga mu muziki binyuze kuri telefone. Amanota y’abafana azongerwa ku y’akanama nkemurampaka bityo hamenyekane uwahize abandi.

1.Dream Boyz

Ese inzozi Dream Boyz imaranye imyaka igera kuri 6 zizaba impamo??

Batangiye kwigaragaza mu muziki muri 2009. Bakoranye ingufu bibahesha kwinjira mu muziki w’i Kigali bavuye i Huye ndetse bakundwa kurushaho. Bazwi mu ndirimbo Magorwa, Sinzika…aba basore, Platini na TMC bamaze kumurika alubumu 3. Ni ku nshuro ya kane bitabiriye iri rushanwa.

2.Jay Polly

Ese kuwa Gatandatu Jay Polly azerekana ko ari we 'Kabaka wa Rap' mu Rwanda?

Yatangiye kwigaragaza mu muziki ahagana muri 2008. Amaze gushyira hanze album enye ziri mu njyana ya Hip Hop, yamamaye cyane mu ndirimbo Ibyo ubona, Ndacyari ndahumeka, Akanyarirajisho n’izindi. Inshuro ebyiri za mbere yitabiriye PGGSS yagiye aviramo mu cyiciro cya nyuma.

3.Bruce Melody

Ese abafana ba Bruce Melody bazafata 'Telefone' bamurabure ko yatwaye igikombe cyangwa azumirwa?

Yigaragaje cyane mu muziki mu mpera za 2012, amaze gushyira hanze album imwe. Ku nshuro ya mbere yitabiriye PGGSS yahise agera ku cyiciro cya nyuma.

Ababurana ari babiri, umwe aba yigiza nkana. Muri aba bahanzi bose harimo umwe wakoze cyane unakunzwe kurusha abandi ari nabyo bizamuhesha amahirwe yo gutwra igikombe.

Muri aba bahanzi, ni inde ukwiye kwegukana 24,000,000 rwf ya Bralirwa?


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages