Abakobwa bahataniye ikamba uko ari 20 buri wese n’abamushyigikiye barivuga imyato ko bagomba kuzegukana ikamba. Ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye haracicikana ibitekerezo buri wese yerekana ukwiye gutsinda.
Ubwanditsi bwa IGIHE biciye mu ishami ry’imyidagaduro bwateguye urubuga rw’ubwisanzure aho buri muntu yemerewe kujyaho agaha ijwi umukobwa abona ukwiye guhabwa ikamba bityo nk’abasomyi b’ikinyamakuru cya mbere mu gihugu batangire kugira akanunu k’umukobwa ushobora kuzatungurana.
Umukobwa ugirwa Nyampinga si uw’ikimero n’ubwiza gusa, hejuru y’ibi agomba kuba afite ubumenyi kurusha abandi ndetse akagira umuco nk’imwe mu nkingi z’ubuzima bw’Igihugu.
Unyuze kuri uru rubuga wemerewe gutora umukobwa ushyigikiye inshuro zose wifuza ku munsi ndetse ukaba wamuha amahirwe buri munota. Uwahize abandi biciye muri iri tora, nk’abasomyi ba IGIHE muzamuha ikamba ku mitima yanyuma hanyuma kuwa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2018 akanama nkemurampaka gatoranye ubukwiye.
Iri tora ni irya IGIHE bwite, ryatangiye mu buryo bweruye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, amanota y’abatowe cyane kuri IGIHE azashyirwa ku mugaragaro kuwa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare saa kumi mbere y’ibirori nyamukuru.
Icyitonderwa: Iri ni itora bwite rya IGIHE, amanota arivamo ntabwo azifashishwa n’akanama nkemurampaka.
KANDA HANO WINJIRE MU CYUMBA CY’ITORA



















TANGA IGITEKEREZO