00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nick Cannon agiye kubyara umwana wa 12

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 10 November 2022 saa 11:53
Yasuwe :

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Nick Cannon aritegura umwana wa 12, agiye kubyarana na Abby De La Rosa basanzwe bafitanye abana batatu.

Aya makuru y’umwana wa 12 wa Cannon yemejwe na Abby De La Rosa babyaranye abana batatu barimo impanga Zion na Zillion bafite amezi 16.

Uyu wa 12 amenyekanye nyuma yaho mu ntangiro z’Ugushyingo, Alyssa Scott yemeje ko atwite umwana wa 11 wa Nick Cannon akaba uwa kabiri bagiye kubyarana.

Uyu mugabo w’imyaka 42 yamamaye muri filime zitandukanye nka ‘Love doesn’t cost a thing’ n’ikiganiro gica kuri televiziyo cyitwa Wild "N Out, azwiho kugira abana benshi, dore ko mu myaka ibiri ya 2021 na 2022 yabyayemo abana batandatu ku bagore batandukanye.

Mu bana ba Cannon, 10 ni bo bariho. Hari uwitwaga Zen uwapfuye azize ikibyimba cyo mu bwonko, nyuma y’amezi atanu avutse.

Moroccan na Monroe nibo bana bakuru ba Nick Cannon bafite imyaka 11, bakaba impanga yabyaranye n’umuhanzikazi Mariah Carey.

Abby De La Rosa agiye kubyarana umwana wa kane na Cannon
Nick Cannon agiye kuzuza abana 12

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages