Uyu mugabo usanzwe ari umuhanzi, umunyarwenya n’umukinnyi wa filime, yasangije amashusho abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yerekana umunyamideli Brittany Bell ko anakuriwe, avuga ko agiye kumubyarira undi mwana.
Mu butumwa buherekeza amashusho yashyize ku mbuga nkaranyambaga yanditse agira ati "Igihe cyarahagaze, ibi biraba”.
Cannon na Bell basanzwe bafitanye abana babiri umuhungu witwa Golden w’imyaka itanu n’umukobwa w’umwaka umwe witwa Powerful Queen.
Uyu mwana wa 10 agiye kuvuka nyuma nyuma y’ukwezi kumwe gusa Cannon abyaye umuhungu yise Legendary Love, yabyaranye n’umunyamideli Bre Tiesi.
Uyu mugabo azwiho kubyara abana benshi dore ko mu mwaka wa 2021 wonyine yabyaye abana batatu ku bagore babiri batandukanye. Mu bana ba Cannon, umunani nibo bariho kuko hari uwapfuye azize ikibyimba cyo mu bwonko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!