Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu rwego rwo kubatumira mu gitaramo cy’Itorero Intayoberana, aho ari umwe mu bayobozi baryo.
Ku wa 25 Nyakanga 2026, Itorero Intayoberana rizakorera muri Kigali Serena Hotel igitaramo bise ‘Gira u Rwanda’ , kikaba ari icya karindwi riteguye mu myaka 12 rimaze rishinzwe.
Agaruka ku mpamvu atakigaragara cyane muri sinema, by’umwihariko muri City Maid yamumenyekanishije, Nick yavuze ko atigeze areka gukina filime, ahubwo ko hari igihe umukinnyi aba akorera inyuma ya camera cyangwa agategereza imishinga ihambaye.
Ati “Ubundi filime ntabwo umuntu ayihagarika kuko ni ubuzima bwa buri munsi. Hari igihe kigera umuntu akajya inyuma ya camera. Nzakomeza kuyikina kugeza no ku myaka 70. Ni uko umuntu aba atagaragara cyane, ariko ntabwo ayireka.”
Nick yavuze kandi ko muri iki gihe ari gushaka imishinga ya filime ifite ubushobozi bwo kwinjiza amafaranga menshi, agaragaza ko yifuza kongera kugaragara muri City Maid yamuhesheje izina.
Ati “City Maid nanjye ndabakumbuye. Ahubwo untangire ubutumwa ibukuru [...] Ni filime nagiriyemo umugisha, impa izina, kandi igihe icyo ari cyo cyose nayigarukamo nta gikuba cyacika.”
Nick yanasabye abakunzi b’Itorero Intayoberana n’Abanyarwanda muri rusange kuzitabira igitaramo ‘Gira u Rwanda’, kizabera muri Kigali Serena Hotel ku wa 25 Nyakanga 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!