Nicki Minaj ategerejwe kuvuganira Abanya-Nigeria muri Loni, i New York kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2025.
Ambasaderi Waltz abinyujije kuri X yashimye Nicki Minaj, amwita “umuntu ufite indangagaciro udashobora guceceka mu gihe hari ubutabera bugeramiwe.”
Nicki na we yamusubije amugaragariza ko yungutse icyizere gikomeye, ati “Nishimiye iki cyizere mwangiriye. Si ibintu nafata nk’ibisanzwe, biranshimishije kurusha uko mubitekereza.”
Yakomeje avuga ko we n’abakunzi be (Barbz) batazigera bacika intege mu rugamba rwo kurwanya akarengane, ndetse ashimangira ko “imbaraga n’ijwi bafite babihabwa n’Imana ku mpamvu nini kurusha izo abantu basanzwe babona.”
Amakuru avuga ko uruhare rwa Nicki Minaj muri iki gikorwa rwateguwe na Alex Bruesewitz, umujyanama muri Trump Media, na we biteganyijwe ko ageza ijambo ku bitabira iki gikorwa.
Ibi byose bibaye nyuma y'aho Nicki Minaj aherutse gushima Donald Trump ku mwanzuro wo kuvuga ko yiteguye gufata ingamba zikomeye kuri Nigeria kubera “kwica Abakristo ku buryo bubabaje.”
Mu butumwa aherutsa gushyira kuri X, Nicki yagize ati “Nta tsinda na rimwe rikwiye guhohoterwa ku bwo gusenga uko ribishaka. Ntabwo tugomba gusangira imyemerere kugira ngo twubahane.”
Ku rundi ruhande, Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, aherutse kuvuga ko ibibazo by’ihohoterwa muri iki gihugu bidakora ku Bakirisitu gusa, ahubwo ko bihurirwaho n’abantu “bo mu madini yose no mu bice bitandukanye”.






Ibitekerezo 0